00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abubakar Lawal wakiniye AS Kigali yitabye Imana

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 February 2025 saa 01:03
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Abubakar Lawal wabaye umukinnyi w’amakipe atandukanye arimo AS Kigali yo mu Rwanda na Vipers yo muri Uganda yakiniraga, yitabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ni bwo hamenyekanye amakuru ko uwari umukinnnyi wa ruhago yamaze kwitaba Imana azize impanuka ya moto.

Uyu mugabo ubwo yari kuri moto mu muhanda werekeza Entebbe, yakoze impanuka yahitanye ubuzima bwe nk’uko byanditswe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda.

Lawal w’imyaka 29 yakiniraga Vipers mu kibuga hagati nk’umwe mu bafasha ba rutahizamu, ariko umukino uheruka wahuje ikipe ye na Mbarara City bagatsinda ibitego 2-0 ntabwo yawukinnye kuko yari ku ntebe y’abasimbura.

Uyu mukinnyi yatangiye gukina ahereye muri Wikki Tourists y’iwabo muri Nigeria, ayivamo ajya muri Nasarawa United, mbere yo kugera mu Rwanda aho yasinyiye AS Kigali mu 2020, ayivamo mu 2022 ajya muri Vipers.

Abubakar Lawal yabaye rutahizamu wa AS Kigali
Umunya-Nigeria Abubakar Lawal yitabye Imana ku myaka 29
Lawal ni umwe mu bafashije AS Kigali hagati ya 2020 na 2022
Abubakar Lawal ari kumwe na Perezida wa AS Kigali bateruye Igikombe cya Super Cup Ikipe y'Umujyi wa Kigali yatwaye mu 2022
Abubakar Lawal yitabye Imana yakiniraga Vipers yo muri Uganda
Abubakar yazize impanuka ya moto
Mu 2022, ni bwo Abubakar Lawal yasinyiye Vipers
Ubwo Abubakar Lawal yerekanwaga nk'umukinnyi wa Vipers avuye mu Rwanda muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .