Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ni bwo hamenyekanye amakuru ko uwari umukinnnyi wa ruhago yamaze kwitaba Imana azize impanuka ya moto.
Uyu mugabo ubwo yari kuri moto mu muhanda werekeza Entebbe, yakoze impanuka yahitanye ubuzima bwe nk’uko byanditswe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda.
Lawal w’imyaka 29 yakiniraga Vipers mu kibuga hagati nk’umwe mu bafasha ba rutahizamu, ariko umukino uheruka wahuje ikipe ye na Mbarara City bagatsinda ibitego 2-0 ntabwo yawukinnye kuko yari ku ntebe y’abasimbura.
Uyu mukinnyi yatangiye gukina ahereye muri Wikki Tourists y’iwabo muri Nigeria, ayivamo ajya muri Nasarawa United, mbere yo kugera mu Rwanda aho yasinyiye AS Kigali mu 2020, ayivamo mu 2022 ajya muri Vipers.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!