Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore w’inkingi ya mwamba hagati mu kibuga muri Mukura VS, avuga ko ibiganiro bye na AS Kigali biri mu nzira nziza ndetse agomba kuyerekezamo muri iri soko ryo muri Mutarama.
Djibrine usigaranye amezi atandatu mu masezerano ye na Mukura VS, azwiho gukina akura imupira inyuma ayishyira ba rutahizamu ndetse akananyuzamo agatsinda ibitego.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali yifuza kumusimbuza Niyonzima Haruna wakoraga ako kazi ugomba kwerekeza muri Al Ta’awon SC yo muri Libya.
Aya makipe yombi yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Mutarama, yitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona iteganyijwe gutangira ku wa 20 Mutarama 2023.
AS Kigali yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30, mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!