00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahize abandi muri ruhago y’u Rwanda bagiye gushimirwa na Rwanda Premier League

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 4 June 2024 saa 08:26
Yasuwe :

Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere, yatangaje ko tariki ya 15 Kamena ari bwo izatanga ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru mu mwaka wa shampiyona wa 2023-2024.

Ibi byiciro bizatorwamo ni bine aharimo abakinnyi b’abagabo bitwaye neza, abakinnyi b’abagore bitwaye neza, abasifuzi bitwaye neza ndetse n’abanyamakuru n’ibitangazamakuru byahize ibindi.

Mu cyiciro cy’abagabo bitwaye neza, hazahembwa ibyiciro bitandatu birimo abatsinze ibitego byinshi ari bo Ani Elijah wa Bugesera na Victor Mbaoma wa APR FC, umukinnyi w’umwaka uzava hagati ya Ani Elijah wa Bugesera, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sport.

Aha kandi hari umukinnyi muto w’umwaka uzava hagati ya Elie Tatu wa Mukura, Pascal Iradukunda wa Rayon Sports na Daniel Muhoza wa Etoile de L’Est wakinnye imikino ibiri muri shampiyona.

Umunyezamu w’umwaka azava hagati ya Pavel Ndzila, Nicholas Sebwato na Djihad Nzeyurwanda mu gihe umutoza w’umwaka azava hagati ya Thierry Froger watozaga APR FC, Sosthene Habimana wa Musanze na Ahfamia Lofti wa Mukura VS.

Igitego cy’umwaka kizahembwa kizava hagati y’icyo Arsene wa Rayon Sports yatsinze Muhazi, icyo Muhoza Daniel wa Etoile yatsinze Marines ndetse n’icyo Ishimwe Jean Rene wa Marines yatsinze APR FC.

Mu bindi byiciro bizahembwa harimo umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu bagore, uwatsinze, umukinnyi w’umwaka mu bagore n’umutoza w’umwaka.

Aha kandi, hakazatorwa umunyamakuru mwiza w’umugabo, umunyamakuru mwiza w’umugore, ikinyamakuru cyiza mu byandika, ibivuga ndetse n’ibigaragaza amashusho mu gihe hazanahembwa umusifuzi mwiza mu bagabo n’abagore.

Abatoranyijwe bose bakazatoranywa biciye mu majwi azava ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’urubuga rw’umuterankunga wongeyeho n’azava mu kanama nkempuramaka kagizwe n’abantu batanu b’inzobere ari na ko kazaba gafite amanota menshi agera kuri 80%.

Ibyiciro bizatoranywamo abeza bahize abandi muri Premier League
Rugaju Reagan wa RBA ni umwe mu bazatoranywamo umunyamakuru mwiza
Aime Niyibizi wa Fine FM na we ari mu bahatana
Claude Hitimana wa Radio 10 areba kuri Lisiti aho ari umwe mu bazatoranywamo umunyamakuru wahize abandi
Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Yusuf Mudaheranwa yavuze ko hari byinshi bigiye guhinduka mu mupira w'amaguru mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .