Gen. Mubarakh Muganga usanzwe ari n’Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe, akaba yabwiye abakinnyi ko ubuyobozi bubari inyuma kandi ko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose bagasezerera ikipe ya AZAM mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League bafitanye na yo kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma yo gusurwa n’aba Bayobozi Bakuru, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibicishije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye byimazeyo abayobozi bayisuye, itangaza ko ari izindi mbaraga bungutse ndetse bigiye gutuma bakora birushijeho.
Ubutumwa bwagiraga buti “Kudushyigikira Kwanyu, Bisobanuye byinshi Kuri twe. Bidutera ishema, ishyaka, umuhate n’umurava umunsi ku munsi bigatuma dukora cyane tta kujenjeka. Turabibashimiye Cyane.”
APR FC yatsinzwe na AZAM FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye muri Tanzania, aho igitego rukumbi cyatandukanyije amakipe cyabonetse kuri penaliti itaravuzweho rumwe yinjijwe na rutahizamu Blanco ukomoka muri Colombia.
Nyuma y’uyu mukino, Gen Mubarakh Muganga akaba yarasabye abakunzi ba APR FC kwihanganira uwo musaruro gusa abizeza ko umukino wo kwishyura bazegukana intsinzi ku kigero cya 110%.
APR FC na AZAM zikaba zizongera guhura kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu mukino mpuzamahanga wa mbere uzaba ukiniwe muri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa ikagirwa mpuzamhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!