Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Rayon Sports na Skol batangaje ko aba bayobozi bakiriwe na nyiri uruganda rwa SKOL, Thibault Relecom, aho ibiganiro bagiranye byibanze ku kubaka ikipe itsinda nk’uko iyi kipe y’i Nyanza yabitangaje.
Amakuru IGIHE ifite ni uko kimwe mu byajyanye aba bayobozi muri SKOL ari ukuyisaba ko yagira icyo igenera iyi kipe kuri ubu ikeneye ubushobozi, dore ko kugeza ubu hari abakinnyi batari bishyurwa ibirarane by’amafaranga yabo kandi bari busubukure imyitozo.
Nk’uko amasezerano mashya abigaragaza, SKOL iha Rayon Sports amafaranga abarirwa kuri miliyoni 300 Frw buri mwaka, ndetse bivugwa ko ay’umwaka yose uru ruganda rwamaze kuyatanga muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Mu mwaka ushize, uru ruganda rwari rwageneye Rayon Sports miliyoni 120 Frw ziyongera ku mafaranga asanzwe mu masezerano, ndetse rukaba rwari rwemeje ko uyu mwaka ruzatanga andi nk’ayo cyangwa anarenga, ari na cyo cyazinduye ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports.
Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 20 mu mikino umunani imaze gukina. Iyi kipe iri kwitegura umukino ku Cyumweru izasuramo Gorilla FC bakurikirana ku rutonde, ukazakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.
💙GIKUNDIRO💙
Mu gitondo cyo kuri uyi wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, Abayobozi bashya b’Urwego rw’ikirenga (Supreme Organ) rwa Rayon Sports; Paul MUVUNYI na Dr Emile Claude RWAGACONDO babonanye na nyiri @SkolRwanda Thibault RELECOM.
Kubaka ikipe itsinda ni yo ntego!!!💪🏾… pic.twitter.com/buDjvTH5tq
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) November 19, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!