Ku munsi wa mbere, mu gihugu cyose hakingiwe abantu 75,056 barimo 2,595 bo mu Karere ka Musanze.
Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide, Umuvugizi wayo, Uwihoreye Ibrahim n’umuyobozi w’abafana, Nsanzimana Dieudonné, bari mu bahawe urwo rukingo ku wa Gatanu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Visi perezida wa kabiri w’iyi kipe, Rwamuhizi Innocent, n’Umunyamabanga wayo, Rutishereka Makuza Jean, bari mu bazihabwa kuri uyu wa Gatandatu.
Nubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ritabyemeza, hari amakuru avuga ko abayobozi b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere basabwe kugaragaza umubare w’abayagize bazahabwa urukingo mu byiciro bya mbere mu gihe hitegurwa gusubukura shampiyona.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yahagaritswe ku wa 12 Ukuboza 2020 nyuma y’uko hari amakipe amwe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.
Hari icyizere cy’uko ishobora gusubukurwa muri uku kwezi kwa Werurwe cyangwa mu ntangiriro za Mata nk’uko biheruka gutangazwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaze igeze ku munsi wa gatatu, hamaze kubonekamo imikino umunani y’ibirarane irimo ine yatewe n’uko amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC yari mu kato.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!