U Rwanda rurakira Nigeria kuri uyu wa Gatanu, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni umukino utegerejwe na benshi, aho wafasha u Rwanda kongera kuyobora Itsinda C mu gihe Nigeria ifite bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi barimo Victor Osimhen na Ademola Lookman.
Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ari gake ibihugu nk’u Rwanda bihura na Nigeria imaze kwandika amateka mu mupira w’amaguru wa Afurika, akaba ari yo mpamvu hashyizweho uburyo bufasha bamwe mu baturage kudacikwa n’uwo mukino.
Ati “Ni yo mpamvu nk’Umujyi wa Kigali twavuze ngo reka dukore ku buryo, twese hamwe inyuma y’Amavubi, tubashe gushyiraho uburyo bufasha abaturage kugera aho umukino ubera kuri Stade Amahoro. Dufite uburyo bwateganyijwe, hari uburyo mu mirenge bakomeje kwegeranya abaturage.”
Yongeyeho ati “Murabizi ko Stade yacu ifite imyanya yo kwicaramo ibihumbi 45. Hari abahaturiye dukangurira kuhagera, birasaba ko binjira kare kugira ngo bikorwe nta muvundo.”
Ku bijyanye n’uburyo bwo kwinjira, Meya Dusengiyumva yavuze ko kwinjira atari ubuntu, ahubwo hari abafatanyabikorwa baguze amatike ku buryo uwitabira umukino wese aba yishyuriwe.
Ati “Amatike hari abafatanyabikorwa bagiye bayagura, hari abaturage baguze amatike yabo, ejo nimugoroba byagaragaraga ko igice kinini cya stade, abaturage bamaze kugura amatike, n’abandi barakomeza kugura kugeza igihe cy’umukino.”
Yongeyeho ati “Abaturage b’Umujyi wa Kigali kugira ngo tugire amahirwe yo gushyigikira abasore bacu, yo kugira ngo ikipe yacu tuyihe imbaraga n’imbaduko zituma tuza gutsinda uriya mukino, hari abafatanyabikorwa bagiye bagurira abaturage amatike.”
Abigurira amatike bari kwishyura 1000 Frw, 2000 Frw, 20.000 Frw, 30.000 Frw, 50.000 Frw, 100.000 Frw na 1000.000 Frw.
Kuri uyu wa Gatanu, saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, Amavubi y'u Rwanda arakina na Super Eagles ya Nigeria mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi.
Uyu mukino utegerejwe na benshi, urabera muri Stade Amahoro ndetse imiryango iraba ifunguye kuva saa Sita kugeza saa Kumi… pic.twitter.com/qzQPwIT3TX
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 21, 2025
Polisi y'Igihugu yatangaje uburyo imihanda y'i Remera ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu kubera imikino y'umupira w'amaguru, Volleyball na Basketball iteganyijwe guhera saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba. pic.twitter.com/PtxtrsWouh
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 21, 2025
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nta bwoba batewe na Nigeria ifite bamwe mu bakinnyi beza ku Isi. pic.twitter.com/ieRVFdgliF
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 21, 2025
Ubutumwa Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahaye abakinnyi b'Amavubi mbere y'umukino wa Nigeria kuri uyu wa Gatanu.
U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino ngo rwongere kuyobora Itsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizaba mu 2026. pic.twitter.com/2z6aVpBn1X
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 21, 2025



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!