00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuye Umujyi wa Kigali bafashijwe kujya gushyigikira Amavubi akina na Nigeria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 March 2025 saa 10:41
Yasuwe :

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu rwego rwo korohereza abatuye uyu Mujyi kujya gushyigikira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikina na Nigeria kuri uyu wa Gatanu, hari abafatanyabikorwa baguze amatike ndetse hari n’imodoka zateganyijwe zifasha abaturage kugera kuri Stade Amahoro.

U Rwanda rurakira Nigeria kuri uyu wa Gatanu, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni umukino utegerejwe na benshi, aho wafasha u Rwanda kongera kuyobora Itsinda C mu gihe Nigeria ifite bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi barimo Victor Osimhen na Ademola Lookman.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ari gake ibihugu nk’u Rwanda bihura na Nigeria imaze kwandika amateka mu mupira w’amaguru wa Afurika, akaba ari yo mpamvu hashyizweho uburyo bufasha bamwe mu baturage kudacikwa n’uwo mukino.

Ati “Ni yo mpamvu nk’Umujyi wa Kigali twavuze ngo reka dukore ku buryo, twese hamwe inyuma y’Amavubi, tubashe gushyiraho uburyo bufasha abaturage kugera aho umukino ubera kuri Stade Amahoro. Dufite uburyo bwateganyijwe, hari uburyo mu mirenge bakomeje kwegeranya abaturage.”

Yongeyeho ati “Murabizi ko Stade yacu ifite imyanya yo kwicaramo ibihumbi 45. Hari abahaturiye dukangurira kuhagera, birasaba ko binjira kare kugira ngo bikorwe nta muvundo.”

Ku bijyanye n’uburyo bwo kwinjira, Meya Dusengiyumva yavuze ko kwinjira atari ubuntu, ahubwo hari abafatanyabikorwa baguze amatike ku buryo uwitabira umukino wese aba yishyuriwe.

Ati “Amatike hari abafatanyabikorwa bagiye bayagura, hari abaturage baguze amatike yabo, ejo nimugoroba byagaragaraga ko igice kinini cya stade, abaturage bamaze kugura amatike, n’abandi barakomeza kugura kugeza igihe cy’umukino.”

Yongeyeho ati “Abaturage b’Umujyi wa Kigali kugira ngo tugire amahirwe yo gushyigikira abasore bacu, yo kugira ngo ikipe yacu tuyihe imbaraga n’imbaduko zituma tuza gutsinda uriya mukino, hari abafatanyabikorwa bagiye bagurira abaturage amatike.”

Abigurira amatike bari kwishyura 1000 Frw, 2000 Frw, 20.000 Frw, 30.000 Frw, 50.000 Frw, 100.000 Frw na 1000.000 Frw.

Abatuye Umujyi wa Kigali bashyiriweho uburyo bubafasha kujya gushyigikira Amavubi akina na Nigeria
Abanyarwanda barasabwa kuba inyuma y'Ikipe y'Igihugu mu mukino utegerejwe na benshi ihuramo na Nigeria
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye abatuye uyu Mujyi kwitabira umukino w'u Rwanda na Nigeria kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .