00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza n’abakozi b’Amavubi barishyuza arenga miliyoni 100 Frw

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 February 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Abakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bakoranye n’Umutoza Frank Torsten Spittler mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ bararyishyuza arenga miliyoni 100 Frw.

Hashize igihe gito FERWAFA itangaje ko itazakomeza gukorana n’uwari Umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler, nyuma y’uko ibiganiro by’impande zombi bitagenze neza.

Nubwo uyu mugabo yagiye ahawe imishahara yose, iri shyirahamwe ntiryakemuye ibirebana n’imishahara y’abakoranye na we barimo Mulisa Jimmy na Rwasamanzi Yves bari bamwungirije, Mugabo Alex watozaga abanyezamu, Munyaneza Jacques ushinzwe ibikoresho, Team Manager w’ikipe, Kamanzi Emery n’abandi.

Nk’uko byatangajwe na B&B Kigali, ubwo Amavubi yatangiraga urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025, abakoranaga na Torsten bose ntibigeze bagenerwa amafaranga bemerewe bagiye mu mwiherero n’ibindi mu gihe kingana n’amezi ane, akaba ari amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw.

Ubwo bageragezaga kwandikira FERWAFA bayisaba kubishyura, bamenyeshwaga ko na yo itegereje amafaranga azava muri Minisiteri ya Siporo, dore ko ari yo yishyura ibikenerwa n’Amavubi birimo amafaranga ahabwa abakinnyi, ingendo, hoteli, ibiribwa n’ibindi.

Bivugwa ko Minisiteri ya Siporo ibereyemo FERWAFA agera kuri 2.958.000.000 Frw yatanzwe n’iri shyirahamwe mu bikorwa by’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Mu gihe FERWAFA igishaka uko yishyura aba bakozi, ifite n’akazi ko gushaka umutoza mushya, dore ko u Rwanda ruri kwitegura imikino ruzakina muri Werurwe 2025 harimo uwa na Nigeria ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Abatoza bakoranye na Torsten Spittler barishyuza FERWAFA miliyoni 100 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .