Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, imvura yari nyinshi muri Espagne cyane cyane umujyi wa Valencia, ariko byageze ku wa Gatatu, tariki ya 30 Ukwakira, itangira gusenya inzu no kwica abantu.
Icyo gihe Ishyirahamwe rya Ruhago (RFEF), ryahise ritangaza ko umukino wa Valencia yagombaga kwakiramo Real Madrid usubitswe ndetse Stade byagombaga gukiniraho ya Mestalla Stadium, igiye kwifashishwa mu gucumbikira abasizwe mu matongo.
Usibye uyu mukino, indi yose igomba gukinwa, akaba ariho Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone, ahera avuga ko bitari bikwiye ko umukino wari kumuhuza na Las Palmas kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo ugomba kuba.
Yagize ati “Ntabwo byumvikana, ibi bintu biri kuba birakomeye cyane. Igikenewe kugeza ubu ni uko abantu tujya ku mihanda gufasha abababaye. Buri wese icyo afite akagikora, ni byo bifasha igihugu n’abantu. Hari abari mu bihe bigoye, biragoye rero gukina biturimo.”
Umutoza wa FC Barcelona, Hansi Flick, yunze mu rye avuga ko “iyo aza kuba ari njye, nari guhagarika uyu mukino kuko ntabwo ibihe turimo ari ibyo gukina. Ubu turi kurebana n’umukinnyi wacu uvuka hariya [Valencia] Ferran Torres, kuko biragoye kumubwira ngo akine cyangwa ntakine. Buri kimwe cyatanga ubufasha gikwiriye gukorwa nubwo umwanzuro wa nyuma ufatwa na La Liga.”
Umutoza wa Girona Miguel Angel Sanchez wakinnye ku wa Gatandatu agatsinda Leganes ibitgo 4-3, yavuze ko nta mpamvu ihari yo kunezezwa n’igitego hari abari guhitanwa n’ibiza.
Ati "Nari mu gahinda, ntabwo twagombaga kwishimira ibitego kuko n’umukino ubwawo wari kuba wasubitswe.”
Igitego cya mbere cyinjiye muri uyu mukino cyatsinzwe na Miguel Gutiérrez wa Girona, wamanitse umupira wo kwereka abatuye Valencia ko babari inyuma, ndetse anagitura inshuti ye yaburiye umubyeyi mu mwuzure.
Usibye umukino wa Atletico Madrid na Las Palmas, muri Espagne hateganyijwe indi mikino y’umunsi wa 12 wa La Liga igomba guhuza FC Barcelona na Espanyol, Sevilla na Real Sociedad, Athletic Club na Real Betis.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!