00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza baturutse muri Arsenal bijeje impinduka mu mikinire y’umupira w’u Rwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 3 May 2024 saa 11:16
Yasuwe :

Abatoza baturutse mu Ikipe ya Arsenal bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye, batangaje ko bizera ko umupira w’amaguru w’iki gihugu ugiye kugaragaza indi sura nyuma y’ubufatanye hagati yayo na Visit Rwanda.

Ibi babitangaje ubwo bahuguraga abatoza b’amakipe y’abakiri bato, mu gikorwa cyabereye ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024.

Aya ni amahugurwa ari gutangwa n’abatoza bavuye muri Arsenal kuri gahunda ya Visit Rwanda aho yaje gutangwa mu byiciro bibiri byakozwe mu minsi ine ishize.

Icyiciro cya mbere kikaba cyari kirimo abatoza 50 batangiranye n’iyi gahunda kuva muri 2019, aho ari abatoza b’abana bakiri bato cyane, bakaba barahuguwe iminsi ibiri harimo amasomo bahawe ndetse bakanabigaragariza mu kibuga.

Ikindi cyiciro kikaba kirimo abatoza 55 bo batoza abana batarengeje imyaka 20, aho aba na bo bahuguwe n’aba batoza muri iyi minsi ibiri, ndetse ngo urwego rwabo rukaba ari rwiza nk’uko aba baturutse muri Arsenal babitangaje.

Simon McManus ukuriye iyi gahunda akaba yatangarije IGIHE ko yishimiye ko bagarutse mu Rwanda nanone, aho yizeye ko umupira w’amaguru muri iki gihugu ugiye guhabwa undi murongo.

Ati “Twakoranye n’amatsinda abiri aho bari ku rwego ruratandukanye. Aba mbere twahereye hasi ku bana bato kubera ko tumaranye imyaka myinshi. Ni byiza kubona ukuntu bazamuye urwego. Abandi rero, bo ni abatoza abatarengeje imyaka 20 bo banafitemo ubunararibonye barakurikira, turimo kubigisha uburyo batoza abana bo mu Rwanda uburyo buzwi bw’imikinire, bakabatoza uburyo Arsenal ikoresha n’uburyo Arsenal ikina”.

“Inzozi zacu ni ukubona hari abana bavuyemo bakajya muri Arsenal gusa bisaba byinshi birimo ibikorwaremezo no kwitanga ku babirimo bose, twe turi gukora akacu hamwe na RDB, Minisiteri na Ferwafa. Ejo twaganiriye neza na Perezida wa Ferwafa duhana ibitekerezo kuri ejo hazaza bityo turizera ko bizatanga umusaruro”.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Simon McManus yashimiye RDB uko bakorana mu guteza imbere umupira w'u Rwanda
Abatoza batoza abana bari munsi y'imyaka 20 ni bo bahugurwaga kuri uyu munsi
Kayisire Jacques wa Minisports na we yari i Nyamirambo
Ngabo Albert wakiniye APR FC ni umwe mu batoza bahugurwaga
Kuwutera barabizi
Aba batoza bavuye muri Arsenal basanga umupira w'u Rwanda uzatera imbere mu gihe gito
Babwirwaga uburyo bakina nka Arsenal ngo na bo bazabyigishe abo batoza
Abatoza bagera kuri 55 batoza abana bari munsi y'imyaka 20 bari bamaze iminsi ibiri bigishwa

Amafoto: Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .