Abatoza banenze uburyo CAF yapanze imikino yo gushaka itike ya CAN 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Abatoza benshi banenze uburyo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yapanze iminsi ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, aho bemeza ko itigeze itekereza ku bakinnyi.

Iyi mikino yatangiye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize hakinwa umunsi wa mbere, yasojwe kuri uyu wa Kabiri hakinwa uwa kabiri w’amatsinda.

Mu kwezi gushize, Afurika y’Epfo yabaye iya mbere mu kugaragaza ko itishimiye uburyo iyi mikino ipanze nyuma yo gusanga umukino wa mbere izawakirwamo na Ghana tariki ya 15 Ugushyingo iminsi ibiri mbere yo kwakira Sudani ku wa 17 Ugushyingo 2019.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFA) ryahise risaba CAF ko umukino wa Ghana wakwigizwa imbere umunsi umwe n’uwa Sudani ukigizwa inyuma undi munsi.

Riti ”Biragoye cyane gukina imikino ibiri mu minsi itatu muri Afurika. Nibadushyira ku Cyumweru saa 21:00 nta mufana uzaza ku kibuga.”

Ibi byaje kurangira umukino wa Ghana na Afurika y’Epfo ushyizwe ku wa Kane w’icyumweru gishize (Ghana iwutsinda ku bitego 2-0) mu gihe Afurika y’Epfo yatsinze Sudani igitego 1-0 ku Cyumweru.

Hari kandi n’andi mashyirahamwe atarabyakiriye neza nk’aho CAF yari yemeje ko umukino wa Nigeria na Bénin uzabera i Uyo (muri Majyepfo ya Nigeria) ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, ibintu bitishimiwe n’umutoza Michel Dussuyer wa Bénin yatsinzwe 2-1.

Ati ”Ibi ntabwo bikwiye. Nakiriye abakinnyi banjye hagati yo ku Cyumweru no ku wa Mbere ku mugoroba kuko abenshi bari bavuye mu makipe yabo i Burayi. Ku wa Kabiri tujya muri Nigeria, mbese urebye nakoresheje umwitozo umwe nabwo ngeze muri Nigeria. Uburyo bapanga imikino ntabwo bikwiye kuko ntibita ku buzima bw’abakinnyi.”

Nyuma yo gukina na Nigeria, Bénin yasubiye mu kibuga ku Cyumweru, itsinda Sierra Leone igitego 1-0 mu mukino wabereye i Porto-Novo.

Nigeria na yo yari yasabye ko umukino washyirwa ku wa Kane, ariko nyuma yo kwifashisha umuryango wa FIFPro urengera inyungu z’abakinnyi, nta cyahinduwe.

Umutoza wa Nigeria, Gernot Rohr yavuze ko “nihagira umukinnyi uzagira ikibazo, CAF izabyirengera.”

Ku wa Kabiri, umunsi umwe mbere yo gutsinda Congo Brazzaville ibitego 2-0, Aliou Cissé utoza Sénégal na we yanenze CAF.

Ati ”Sinumva uburyo babikoramo. Ni ngombwa kubaha abakina, bagaha agaciro ubuzima bwabo kuko baba banakina cyane mu makipe yabo. Twakabaye dukina na Congo ku wa Gatanu, tukazakina na Eswatini [yatsinze 4-1] tariki ya 19 (gusa wabaye tariki ya 17), ariko CAF yakoze andi mahitamo. Igomba gusubiramo uburyo ibikoramo. Ndizera ko umunsi wa gatatu n’uwa kane, CAF izatekereza ku bakinnyi.”

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ nayo iri mu makipe yagonzwe cyane n’uku kwegerana kw’imikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2021, aho ku wa Kane yatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 i Maputo mbere yo kwakira Cameroun ku Cyumweru.

Umutoza Mashami Vincent n’abakinnyi be birinze kugira byinshi bavuga ku kibazo cy’indege bagize mu rugendo ruva muri Mozambique, bemera ko batsinzwe.

Abakinnyi b’Amavubi bageze mu Rwanda ku wa Gatandatu mu gitondo, batsindwa na Cameroun igitego 1-0 ku Cyumweru mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

Imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike ya CAN 2021 izaba mu mpera za Kanama no mu ntangiriro za Nzeri 2020.

Amavubi yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu nyuma yo gutsindwa na Mozambique, ahita yakira Cameroun i Kigali nabwo itakaza umukino wabaye ku wa 17 Ugushyingo 2019
Umutoza wa Sénégal Aliou Cissé asanga CAF ikwiye kubaha ubuzima bw'abakinnyi
Michel Dussuyer utoza Bénin yavuze ko yakiriye abakinnyi ku Cyumweru no ku wa Mbere, afite umukino ku wa Gatatu na Nigeria i Uyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza