00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza ba Rayon Sports y’Abagore beguye mbere ya ‘derby’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 March 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Abatoza ba Rayon Sports y’abagore beguye ku mirimo yabo nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa, mu gihe iyi kipe yitegura umukino ukomeye uzayihuza na AS Kigali WFC mu mpera z’icyumweru.

Aba batoza barangajwe imbere n’umukuru, Rwaka Claude, umwungiriza we, Rudasingwa Florian uzwi nka Freury na Dushimimana Djamila ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Aba batoza bishyuza Rayon Sports imishahara y’amezi atatu, uduhimbazamusyi tw’imikino itanu iheruka, hamwe n’ibindi birarane bimaze igihe batishyuwe.

Ibi bibaye kandi mu gihe Gikundiro iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona uzayihuza na AS Kigali WFC basanzwe bahanganira ibikombe, ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025.

Abatoza ba Rayon Sports beguye ku mirimo yabo
Rwaka Claude n'itsinda ry'abatoza bakorana beguye ku mirimo nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa
Rayon Sports niyo ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .