Abatoza ba Mukura VS berekeje muri Police FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kamena 2019 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Haringingo Francis Christian wari Umutoza Mukuru wa Mukura Victory Sports n’abatoza bamwungirije bamaze kwemeranywa na Police FC kuyerekezamo, aho uyu mutoza mukuru agiye gusimbura Umunya-Zambia Albert Mphande wasubiye iwabo.

Mu minsi ishize nibwo Police FC yumvikanye na Albert Mphande wayitozaga ko batandukana kubera umusaruro udashimishije n’ibihano yari yahawe na FERWAFA n’ubwo byaje kugabanywa.. Iyi kipe yari ifitwe n’Umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice ‘Maso’, yahise ikomeza ibiganiro yari ifitanye n’Umutoza Mukuru wa Mukura Victory Sports, Haringingo Francis Christian.

Umunyamabanga wa Police FC, CIP Karangwa Maurice, yemereye IGIHE ko bamaze iminsi bari mu biganiro n’uyu mutoza ndetse hari ibyamaze kumvikanwaho.

Yagize ati ”Tumaze iminsi tuganira, ibyo gusinya ntabwo ari byo kuko hari bike tutarumvikanaho, ariko hari icyizere ko bikunda akaba umutoza wacu.”

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Haringingo Francis Christian yamaze kumvikana na Police FC kuyibera umutoza ndetse akazajyana n’abatoza bafatanyaga muri Mukura barimo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije na Mugabo Alexis nk’umutoza w’abanyezamu.

CIP Karangwa yavuze ko kugira ngo aba batoza bose baze muri Police FC bizaterwa n’uko iyi kipe yabyumvikanaho na Haringingo ikamwemerera kwizanira abo bakorana.

Haringingo Francis ukomoka mu Burundi, yageze muri Mukura Victory Sports mu mpeshyi ya 2017, aje gusimbura Umubiligi Ivan Minnaert wari umaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri Guinea.

IGIHE yumvise ko uyu mutoza yari afitanye ibindi biganiro na Perezida wa Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier kuri uyu wa Mbere, ariko ngo mu byo asaba kugira ngo agume i Huye bikaba byaragaragaye ko harimo kugorana kuko yamaze kugenda.

Ntabwo yahiriwe n’umwaka wa mbere mu Rwanda kuko yasoje shampiyona ari ku mwanya wa 13 ariko asoza umwaka w’imikino neza, yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2018 atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma. Ibi byahesheje Mukura itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2018/19, iviramo mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda.

Muri uyu mwaka w’imikino, Mukura Victory Sports yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya Rayon Sports na APR FC mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yasezerewe na Kiyovu Sports muri 1/8 itsinzwe ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Haringingo Francis Christian azajyana n'abatoza bakoranaga muri Mukura VS
Ubwo Albert Mphande (iburyo) yari yagiye gusezera abakinnyi ba Police FC tariki ya 7 Kamena 2019
Mugabo Alexis utoza abanyezamu na we azerekeza muri Police FC
Haringingo yifuza ko akomeza gukorana na Rwaka (ubanza ibumoso) nk'umutoza wungirije

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza