Abatoza 18 b’Abanyarwanda bari guhugurwa n’umutoza wo muri Paris Saint-Germain

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Mata 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru wa Académie ya Paris Saint-Germain yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Benjamin Houri, ari mu Rwanda, aho ari guhugura abatoza 18 b’Abanyarwanda bazavamo abahabwa akazi mu ishuri ryayo rya ruhago rizatangizwa i Huye mu gihe kiri imbere.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe na Paris Saint-Germain ku bufatanye na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo, yatangiye kuri uyu wa Gatanu. Atangirwamo ubumenyi ndetse hakabaho n’igihe cyo kubushyira mu bikorwa kuri Stade Amahoro.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Uwayezu François Régis, yavuze ko bizeye ko abatoza bitabiriye aya mahugurwa bazayakuramo ubumenyi bukenewe ku mupira w’amaguru.

Ati “Twishimiye ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na PSG binyuze muri Visit Rwanda, biteye imbaraga kubona abitabiriye amahugururwa y’iminsi itatu bafite inyota yo kumenya. Nta gushidikanya ko bahakura ubumenyi.”

Umutoza mukuru wa Académie ya PSG, Benjamin Houri, yavuze ko aya mahugurwa azasiga aba batoza bazamuye urwego ndetse na bo bakazazamura ubumenyi bw’abakinnyi bazatoza.

Ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kuba ndi hano. Académie ya PSG ni ingenzi kuri twe kuko iduha amahirwe yo kubona abakinnyi beza mu karere muri académie. PSG ifite imikorere iteye imbere dushaka kubasangiza kandi intego yacu uyu munsi ni ukuzamura ubumenyi bwanyu ku mupira w’amaguru ku buryo namwe muzamura ubw’abakinnyi."

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo mu ntangiriro z’umwaka ushize, hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye.

Académie ya PSG mu Rwanda izaba igizwe n’Umuyobozi wa Tekinike n’abatoza bane bazava muri aba bahuguwe.

Abatoza bayitabiriye: Bazirake Hamimu, Dushimimana Djamila, Hakizimana Fidèle, Hakizimana Jean Baptiste, Mbabazi Alain, Nonde Mohamed, Murekatete Hamida, Ndacyayisenga Daniel, Niyibizi Enock, Nsengiyumva Jean Damascène, Nsengiyumva François, Ntakirutimana Bonaventure, Ntibatega Mohamed, Nyinawumuntu Grace, Rumanzi David, Tegibanze Eric, Umunyana Séraphine na Uwineza Pacifique.

Inkuru bifitanye isano: Imikorere n’umusaruro witezwe kuri Académie ya Paris Saint-Germain izubakwa i Huye

Abatoza 18 bazavamo bane bazahabwa akazi muri Académie ya Paris Saint-Germain izubakwa i Huye, batangiye amahugurwa
Umutoza mukuru wa Académie ya Paris Saint-Germain, Benjamin Houri, ni we uri gukoreresha aya mahugurwa ari kubera kuri Stade Amahoro
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis na Benjamin Houri wavuye muri PSG, ku munsi wa mbere w'amahugurwa azamara iminsi itatu
Abatoza bajyanwa kandi no ku kibuga kugira ngo bazabashe gushyira mu ngiro ibyo bahuguwemo
Aya mahugurwa ari gukoreshwa na Benjamin Houri azasozwa ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .