Abatavugaga rumwe muri Kiyovu Sports biyemeje gufatanya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa muri Kiyovu Sports, Visi Perezida wayo wa Mbere, Ntalindwa Théodore na Mvukiyehe Juvénal batumvikanaga, bombi bemeye gutahiriza umugozi umwe.

Ku wa Kabiri nibwo umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, yatangaje ko atazaza gutoza iyi kipe mu gihe ikivugwamo umwuka mubi ushingiye ku bwumvikane bucye buri hagati y’abayobozi.

Uyu mwuka mubi waturukaga ahanini ku kuba Ntalindwa Theodore usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports, atumvikanaga na Mvukiyehe Juvenal ushaka kuba umunyamuryango w’iyi kipe. Aba bombi bifuza kuyiyobora, akaba ariyo ntandaro yo kutumvikana.

Mvukiyehe yatanze amafaranga menshi mu igurwa ry’abakinnyi Kiyovu Sports yaguze muri iyi mpeshyi ndetse agira uruhare mu kumvikana kwa Kiyovu Sports na Karekezi Olivier.

Igenda rya Nsanzimfura Keddy waguzwe na APR FC mu buryo bwatunguranye muri Kiyovu Sports, ryashyizwe ku mutwe wa Ntalindwa, abatamushyigikiye bamusaba kuva mu ikipe.

Ku rundi ruhande, imodoka yaguzwe na Mvukiyehe Juvénal bivugwa ko ayiguriye Kiyovu Sports, ntiyakiriwe neza n’abatamushyigikiye, aho Ntalindwa yabwiye itangazamakuru ko “Nta bus Kiyovu Sports yaguze kuko ubwo bushobozi ntabwo ifite.”

Ku wa Kabiri habaye inama yateguwe n’abahoze bayobora iyi kipe kugira ngo yongere kunga impande zombi zitavuga rumwe.

Amafoto yagiye hanze nyuma y’iyi nama yerekanaga Mvukiyehe Juvénal na Ntalindwa Théodore bafatanye mu biganza bigaragaza ko bemeye gukorera hamwe.

Ibinyujije kuri Twitter, Kiyovu Sports yatangaje ko habayeho guhuza muri iyi kipe ndetse ibihe byiza aribyo byitezwe mu minsi iri imbere.

Iti “Buri gihe abishyize hamwe Imana irabasanga, iki ni ikimenyetso cy’uko intsinzi yegereje. Abayovu rero dukomeze twitabire kuba abanyamuryango tubibutse ko ari ukwishyura 120.000 Frw. Ukaba ubaye umunyamuryango wa SC Kiyovu.”

Byari biteganyijwe ko ku wa 8 Kanama aribwo hazaba inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Kiyovu Sports, yari yitezwemo amatora ya Komiye Nyobozi, ariko yimuriwe igihe kitaramenyekana.

Mvukiyehe Juvénal (ibumoso) na Ntalindwa Théodore (iburyo) bivugwa ko buri umwe ashaka kuyobora Kiyovu Sports, bemeye gutahiriza umugozi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .