Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, Amavubi azakira Super Eagles ya Nigeria kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Nzeri 2024, ku Munsi wa Kabiri w’Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025.
Uyu mukino uzasifurwa na Karim Sabry ukomoka muri Maroc, uzaba wungirijwe na bagenzi be bakomoka mu gihugu kimwe ari bo Akarkad na Mostafa Hamza Nassiri. Umusifuzi wa kane azaba ari EL Fariq El Fariq Hamza na we wo muri Maroc mu gihe Khalid Abdallah Mohamed wo muri Tanzania ari we uzaba ari Komiseri.
Ku Munsi wa Mbere w’iyi mikino, u Rwanda ruzakirwa na Libya tariki ya 4 Nzeri i Tripoli. Uyu mukino uzasifurwa na Ahmad Imtiaz wo mu Birwa bya Maurice yungirijwe na Babajee Ram na Asweet Teeluck na bo bakomoka muri icyo gihugu. Aha umusifuzi wa kane azaba ari Patrick Milazar nawe ukomoka muri icyo gihugu, mu gihe Komiseri akomoka muri Maroc, akaba ari Jamal Kaaouachi.
Ibi bihugu byombi bisanzwe bimenyeranye n’u Rwanda dore ko Libya yari yasezerewe n’Amavubi muri 2014 ku bitego 3-0 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2015, mu gihe ariko nayo yaje gusezerera Amavubi mu 2016 hashakwa itike y’Igikombe cy’Isi.
Nigeria iri kumwe n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi na yo izaba iri kumwe n’u Rwanda hashakwa itike ya CAN 2025 aho iki gihugu giheruka gukina umukino wa nyuma w’iki gikombe muri Côte d’Ivoire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!