Abasifuzi bitwaye nabi mu Rwanda basabiwe kujya bahagarikwa igihe kirekire

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mutarama 2021 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Abasifuzi bayobora nabi imikino mu Rwanda bagakora amakosa ashobora guteza ingaruka zikomeye bitewe n’ibyavuye mu mukino, basabiwe kujya bahagarikwa igihe kirekire cyangwa bagashyirwa mu byiciro byo hasi.

Mu mwaka ushize wa 2020, imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda yagarutsweho cyane n’abatari bake, aho byibuze kuri buri munsi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hataburaga umutoza uvuga ko ikipe ye yibwe. Amwe mu muri aya makipe yagiye yandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” agaragaza akababaro kayo.

Iki kibazo kiri mu byongeye kugarukwaho mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Shyaka Nicolas uyobora Nyagatare FC yavuze ko bitumvikana uburyo ikipe yishe amabwiriza ayo ari yo yose nko kugeza mpaga eshatu mu mwaka umwe w’imikino, ihagarikwa igihe kirekire, nyamara umusifuzi wakoze amakosa akomeye mu mukino ntagire ibihano bikomeye afatirwa.

Yagize ati “Abasifuzi baze kubanza kumva uburemere abayobozi b’amakipe bafite, ubushobozi n’umwanya dushyiramo ariko bo bakaza bakabikora uko bishakiye. Ndasaba ko habaho gukora ibyiciro by’abasifuzi. Hari abo tuba tuzi ko buri munsi, nta mwaka w’imikino urangira adakoze ibintu bihabanye n’ibyamuzanye mu kibuga, ariko n’undi mwaka ukurikiyeho akagaruka."

“Habeho gushyirwa mu byiciro byo hasi no kuzamurwa mu ntera cyangwa se habeho guhagarikwa. Niba ikipe ishobora guhagarikwa imyaka ibiri idakina, umusifuzi yica gute umupira w’amaguru kandi agakomeza gusifura?”

Umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascéne yasabye ko iki kibazo cyajya mu bizaganirwa mu mwiherero uzahuza ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe n’Abanyamuryango mu minsi iri imbere.

Mu mezi hafi atandatu Shampiyona y’u Rwanda ya 2019/20 yakinwemo mbere y’uko ihagarikwa igeze ku munsi wa 23 kubera COVI-19 muri Werurwe, hari maze guhagarikwa abasifuzi barindwi.

Ngabonziza Dieudonné yahaniwe kwanga igitego Heroes FC yatsinze mu mukino wayihuje na Bugesera FC, Rulisa Patience yahaniwe kudatanga penaliti ku mukino Kiyovu Sports yanganyijemo na Gasogi United mu gihe Umutoni Aline yahagaritswe kubera kudatanga penaliti ku mukino wa Gasogi United na Gicumbi FC.

Hakizamana Abdoul yahagaritswe ibyumweru bine nyuma yo kuregwa na Mukura Victory Sports ko yafashe ibyemezo mu mukino yahuyemo na AS Kigali, akayima penaliti zigaragara, byatumye ibona umusaruro utari mwiza.

Abandi ni Nsabimana Célestin wasifuye umukino wa Gasogi United na Espoir FC , wahagaritswe ibyumweru bibiri, Nizeyimana Is’haq wasifuye umukino wa AS Kigali FC na Police FC, wahagaritswe ibyumweru bine ndetse na Ngaboyisonga Patrick byagaragajwe ko yakoze amakosa yo kwemeza igitego cya Rayon Sports ikina na Gicumbi FC kandi yari yegereye ahabereye ikosa, agahanishwa ibyumweru bine adasifura.

Abasifuzi bitwaye nabi mu Rwanda basabiwe kujya bahagarikwa igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .