00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu n’abaganga barinubira gukatwa amafaranga yo gushyigikira Rwamagana City

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 11:26
Yasuwe :

Abarimu bo mu Karere ka Rwamagana n’abaganga bagaragaje kwinubira gahunda yo gukatwa amafaranga angana na 1% kugira ngo akoreshwe mu gushyigikira Ikipe ya Rwamagana City ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Ni icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu kubaka ikipe ihamye kandi ishobora guhatana.

IGIHE yamenye ko ibi bitakiriwe neza n’abakozi bose ndetse bamwe mu barimu batangiye kwijujutira uburyo amafaranga yabo yatewe imirwi n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bashyigikire Rwamagana City FC.

Umwe mu barimu bigisha mu Murenge wa Mwulire yabwiye umunyamakuru ko babazaniye intonde kugira ngo biyandike batangire gutanga 1% ku mushahara wabo agasanga ari amafaranga menshi akwiriye kugabanywa.

Ati “Batubwiye ko tugomba kubyuzuza, utabyujuje ngo bizamugiraho ingaruka mu guhembwa. Babitubwiriye mu nama twari twagiyemo ku murenge.”

Yakomeje agira ati “Nonese kwishyura amafaranga 1% ikipe izahoraho igihe cyose? 1% ni amafaranga menshi wenda yagabanuka cyangwa se bakaturekera uburenganzira bwacu umuntu akayatanga nk’umugabane nabwo batuganirije neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo kimaze kuganirizwa abakozi b’Akarere abarimu n’abaganga batari bagerwaho.

Yagize ati “Twaganiriye n’abakozi b’Akarere tujya inama uburyo twashyigikira ikipe yacu kugira ngo irusheho gutera imbere twemeranya ko tuzatanga 1% ku mushahara. Kuyishyigikira nta gahato karimo bizakorwa n’ubishaka, cyane ko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa akaba ariyo mpamvu agomba kubyiyemerera ubwe akabisinyira.”

Yakomeje avuga ko ikindi ari uko “Twabiganiriye n’abakozi bo ku Karere hatarimo abarimu n’abaganga, iki cyiciro twari tutarakigeraho, na cyo ngo tubiganireho.”

Kuri ubu Ikipe ya Rwamagana City ifashwa n’Akarere ka Rwamagana 100%. Ubuyobozi buherutse kujya kwigira ku yandi makipe nka Sunrise FC, Etoile de l’Est na zo ziterwa inkunga n’abakozi batwo aho bakatwa 1% mu gihe abarimu n’abandi basabwa gutanga 1000 Frw yo gushyigikira aya makipe.

Rwamagana City FC yatangiye gushakirwa amikoro azafasha mu kuyitunga muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Ruhago Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .