00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 670 bitabiriye ibirori byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona cya FC Barcelone

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 May 2025 saa 09:31
Yasuwe :

Abafana barenga ibihumbi 670 bitabiriye ibirori byo kwishimira ibyagezweho na FC Barcelone muri uyu mwaka w’imikino, dore ko ari bwo bwa mbere mu mateka yari yegukanye ibikombe bitatu bikinirwa muri Espagne.

Ibikombe yegukanye ni icya Shampiyona ya Espagne, Spanish Super Cup na Copa del Rey.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu ni bwo FC Barcelone yatsinze Espanyol ibitego 2-0, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Espagne ku nshuro yayo ya 28. Uyu wahise uba umugoroba udasanzwe n’intangiriro yo kuririmba intsinzi.

Ku wa Kane, yahise ishyiraho gahunda yo guhuriza ahamwe abakunzi bayo bakishimira intsinzi, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, bose bahurira mu mihanda iva kuri Stade ya Spotify Camp Nou kugera ahazwi nka Arc de Triomf.

Abafana bari muri iyi mihanda bari bafite amabendera y’iyi kipe biganje no ku myambaro yayo, bamaze amasaha agera kuri ane baririmba ubutaruhuka indirimbo ziyisingiza.

Abakinnyi n’abatoza bari mu modoka ifunguye hejuru ituma bagenda babonwa n’abafana ndetse banabereka ibikombe batsindiye muri uyu mwaka.

Fermín López yishimira ko FC Barcelona yatwaye ibikombe byose muri Espagne
Frenkie de Jong yitegereza abafana
Lamine Yamal na bagenzi be mu munyenga wo kwegukana ibikombe
Abakinnyi bose bagerageje gusigarana amafoto y'urwibutso
Abakinnyi ba FC Barcelone bagize umwaka mwiza begukanyemo n'Igikombe cya Shampiyona
Abakinnyi berekanaga ibikombe bagezeho mu mwaka w'imikino wa 2024/25
Mbere yo gutangira umutambagiro abakinnyi ba FC Barcelone bafashe ifoto
Abafana bakiriye abakinnyi mu mujyi wa Barcelone
Ibyishimo by'abakinnyi ba FC Barcelone byagaragaraga ku maso
Abafana bamaze amasaha ane baririmba bataruhuka
Byari ibirori by'amateka kuri FC Barcelone
Buri mukinnyi wa FC Barcelone yari muri ibi birori
Abarenga ibihumbi 670 bitabiriye ibirori byo kwishimira ibikombe bya FC Barcelone
Iñigo Martínez yari yizihiwe cyane n'icyo kunywa
Arc de Triomf iri mu mujyi wa Barcelone yari ikikijwe n'abafana benshi ba FC Barcelone
Iñigo Martínez yari mu byishimo bidasanzwe
Umutoza wa FC Barcelone, Hansi Flick, yafashije FC Barcelone kwandika amateka
Myugariro wa FC Barcelone, Jules Koundé, yari umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Rutahizamu wa FC Barcelone, Rapfinha, yari mu byishimo bidasanzwe
Lamine Yamal yafashije bikomeye FC Barcelone muri uyu mwaka w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .