Ibikombe yegukanye ni icya Shampiyona ya Espagne, Spanish Super Cup na Copa del Rey.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu ni bwo FC Barcelone yatsinze Espanyol ibitego 2-0, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Espagne ku nshuro yayo ya 28. Uyu wahise uba umugoroba udasanzwe n’intangiriro yo kuririmba intsinzi.
Ku wa Kane, yahise ishyiraho gahunda yo guhuriza ahamwe abakunzi bayo bakishimira intsinzi, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, bose bahurira mu mihanda iva kuri Stade ya Spotify Camp Nou kugera ahazwi nka Arc de Triomf.
Abafana bari muri iyi mihanda bari bafite amabendera y’iyi kipe biganje no ku myambaro yayo, bamaze amasaha agera kuri ane baririmba ubutaruhuka indirimbo ziyisingiza.
Abakinnyi n’abatoza bari mu modoka ifunguye hejuru ituma bagenda babonwa n’abafana ndetse banabereka ibikombe batsindiye muri uyu mwaka.
No em crec històries inventades pic.twitter.com/hIHCsNnfcR
— FC Barcelona (@FCBarcelona_cat) May 16, 2025
Rei Lleó pic.twitter.com/cYR3zFEHUU
— FC Barcelona (@FCBarcelona_cat) May 16, 2025




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!