Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, giteganyijwe tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Mata 2025.
Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin, yavuze kubikorwa biteganyijwe.
Yagize ati “Igikorwa gikomeye dufite ni icy’ubugiraneza, aho tuzafasha Aheza Healing and Career Center iherereye mu Bugesera, isanzwe ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Iri tsinda rizatanga ‘studio’ izajya yifashishwa mu gutunganya inkuru zitandukanye zigaragaza ibyo Aheza Healing and Career Center ikora.
Si ibyo gusa kuko hateganyijwe na gahunda yo gutera ibiti bazifatanyamo na Orion BBC.
Hanateganyijwe kandi ibikorwa by’ubukerarugendo buzabera muri Kigali, aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi bice.
Hazanaba kandi imikino itandukanye y’ubusabane, aho aba bafana bazanarebana hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town.
Iki gikorwa ntabwo kireba abafana ba Arsenal gusa n’abandi makipe bemerewe ku kitabira.
Iki gikorwa cyaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, aho kuri iyi nshuro kizitabirwa n’ibihugu birenga 14 nk’u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Namibia.
Arsenal n’ikipe ifite aho ihuriye n’u Rwanda kuko kuva mu 2018, irwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yambara ku kaboko k’ibumoso.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!