00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bemerewe kureba umukino w’Amavubi na Sudani y’Epfo ku buntu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 28 December 2024 saa 02:04
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko abanyeshuri bari mu biruhuko bari bwinjirire ubuntu mu mukino u Rwanda rwakira Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, Saa Kumi n’ebyiri muri Stade Amahoro.

Iri shyirahamwe ryakomeje ritangaza ko ibi byakozwe mu gufasha abanyeshuri kwishimira iminsi mikuru.

Uyu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Amavubi arasabwa gutsinda kugira ngo yizere kuzabona amahirwe yo kwerekeza mu baturanyi bazakira iri rushanwa.

Mu mukino ubanza, Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 3-2, bigabanya amahirwe yarwo yo kuzabona itike y’iri rushanwa.

Mu mibare, u Rwanda rwamaze gusezererwa gusa rurasabwa gutsinda umukino w’uyu munsi kugira ngo rwishyire mu mwanya wo kuzahabwa amahirwe yo gusimbura, ibihugu by’Abarabu byikuye muri iri rushanwa.

Si abanyeshuri gusa bahawe aya mahirwe kuko FERWAFA yanatangaje ko hari abafana 2000 bari bwinjirire ubuntu hagati ya Saa Saba n’igice na Saa Kumi.

Abanyeshuri bemerewe kureba umukino w'Amavubi na Sudani y'Epfo ku buntu
Mu mukino ubanza, Sudani y'Epfo yatsinze Amavubi ibitego 3-2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .