Murangwa yabigarutse mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2024, iminsi ine nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga Umuryango Rayon Sports.
Ati “Ikipe nakiniye, Rayon Sports, yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera imicungire mibi biturutse ku iyegura rya Perezida wayo Capt (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle watangiye kuyiyobora mu myaka ine ishize.”
Yagaragaje ko benshi mu bafana ba Rayon Sports bikanze ndetse batungurwa by’umwihariko n’uburyo Uwayezu Jean Fidèle n’ikipe ye batekerezaga gutwaramo ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “Muri abo batunguwe n’izina Fidèle ndimo kuko sinigeze mwumvaho mu myaka irenga 40 maze mfite aho mpuriye n’ikipe, naba ndi umufana cyangwa umukinnyi.”
Murangwa yashimangiye ko atari uko byari kugenda kuko “si ubwa mbere umuntu utazwi yari agaragaye avuye ahatazwi, agashyirwa ku ruhembe rwa Rayon Sports kuko byabaye rimwe cyangwa kabiri mu gihe cyahise.”
Yakomeje agira ati “Icyari kidasanzwe kurushaho ni uburyo Fidèle yamanuriwe mu mwanya ukomeye kurusha iyindi mu ikipe y’ubururu n’umweru. Birigaragaza ko hari abo hanze batumye Fidèle n’ikipe ye bafata ubuyobozi.”
Mu magambo ye, Murangwa yongeyeho ati “Uko mbyumva, abanyembaraga bafashije Fidèle kugera muri Rayon Sports bakoze ikosa rikomeye. Habayeho ubushishozi buke, kwikomeza no kunanirwa kumva imiterere ya Rayon Sports nk’ikigo ku bashakaga kuyiyobora mu murongo batekereza ko ari wo ubereye abafana bayo.”
Murangwa yagaragaje ko nyuma y’imyaka ine, byigaragaza ko uburyo bwakoreshejwe mu gushyiraho Uwayezu Jean Fidèle butari bwo ndetse kuri ubu ibintu byose biri kugenda nabi mu ikipe.
Yibukije uko mbere y’uko uyu muyobozi ahabwa ikipe, imicungire yayo yari mu kavuyo ndetse asanga kugenda kwe bitazahagarika iyo mibereho mibi mu gihe nta mpinduka zikozwe.
Murangwa yavuze ko yahuye na Uwayezu Jean Fidèle inshuro ebyiri bakaganira ku birebana n’ikipe ndetse yasanze ari umuntu wari ufite ibitekerezo byo kuyubaka gusa ibihe yayisanzemo bikaba byari bigoye kuba byatuma abigeraho.
Yasabye abafana kwirinda kumva ko ubwo Jean Fidèle yagiye, ibintu bigiye kuba byiza, ashimangira ko ari cyo gihe ngo “abashishikajwe na Rayon Sports bahure, baganira ku nzira nziza ikwiye.”
Ati “Mu mboni zanjye, igisubizo kiri mu gushaka umuntu wifite cyangwa ikigo kimeze nk’ibi bishora mu makipe akomeye muri Afurika, ushaka gushora muri Rayon Sports agafata inshingano zo kuyicunga umunsi ku munsi. Ubu buryo bw’imiyoborere ni bwo bwonyine mu by’ukuri bwafasha ikipe kugera ku rwego rwiza haba mu kibuga no hanze yacyo.”
Yasoje agira ati “Gufasha Rayon Sports gutera imbere ni mu nyungu z’abakunzi bose ba siporo mu Rwanda, si abafana bayo gusa.”
Murangwa yakiniye Rayon Sports kuva mu 1988 kugeza mu 1997.
Indi nkuru wasoma: Ihurizo ku hazaza ha Rayon Sports nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!