Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga 2024, ubwo yari amaze gutsindwa na Police FC, ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere iherutse koherereza amakipe umushinga wo kongera umubare w’abanyamahanga bakagirwa umunani babanza mu kibuga na 12 muri 30 bagize ikipe, mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25.
Uyu mushinga kandi uzajya utuma ikipe igira utaravuzweho rumwe harimo bamwe bashimangiraga ko ari ukwima umwanya impano z’Abanyarwanda ariko Ruremesha yavuze ko ahubwo byasa n’uburyo bwo kubafasha gukora cyane.
Yagize ati “Icyiza kirimo ni uko abana b’Abanyarwanda bari baratese bazagabanya ubutesi, nicyo cya mbere. Uburyo umukinnyi aba ari mwiza nabyo biziyongera. Abo Banyarwanda bazajya babona abo bigiraho kuko bari bamaze kuba abatesi kurenza.”
“Icyo ni ikintu tuzungukira muri iyo shampiyona ariko nibaza ko n’urwego rw’abanyamahanga buri mutoza azareba ari byo bizatuma Abanyarwanda hari ibyo tubigiraho.”
Ruremesha yakomeje avuga ko umukino wari ugamije gusuzuma abakinnyi bashya yifuza kandi hari abamweretse ko bishoboka kandi bikamuha icyizere cyo kuzitwara neza umwaka utaha.
Ati “Twe twari tutaratangira kwitegura shampiyona ahubwo ubu ni uburyo bwo kureba abakinnyi twazanye niba hari ubushobozi bafite cyane cyane ubwo kuba bakina mu Cyiciro cya Mbere. Hari bamwe bafite ubushobozi ngira ngo n’abataje nitubongeraho nibaza ko nzaba mfite ikipe nziza ndetse nta n’ubwoba mfite bwa shampiyona.”
Muhazi United yifuza undi mukino wa gicuti na Rayon Sports, Amagaju FC ndetse n’ayandi kugira ngo izatangire imikino abakinnyi bameze neza kandi baziranye.
Muhazi United iracyari mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi babiri barimo Samson Babua warangije amasezerano muri Sunrise FC na Tuyishimire Benjamin wakiniraga Marines FC kugira ngo bayifashe mu busatirizi.
Iyi kipe iheruka kongerera amasezerano abakinnyi barimo Mbanza Caleb, Karanzi Joseph, Murangamirwa Serge na Dushimumugenzi Jean.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!