00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batanu mu bazasifura Igikombe cya Afurika cy’ingimbi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 March 2025 saa 01:48
Yasuwe :

Abasifuzi batanu mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo Rulisa Patience, Umutoni Aline, Ishimwe Didier, Umutesi Alice na Twagirumukiza Abdoulkarim bashyizwe mu bazayobora imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rw’abasifuzi 50 bazaba bahagarariye iyi mikino izabera muri Maroc kuva tariki ya 30 Werurwe kugeza ku ya 19 Mata 2025.

Abo barimo Rulisa Patience na Umutoni Aline bazaba ari bakuru kuko bazakora mu kibuga hagati.

Ishimwe Didier na Umutesi Alice bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande cyangwa abakunze kwitwa ab’igitambaro. Ni mu gihe, Twagirumukiza Abdoulkarim azakora kuri Video Assistant Referee (VAR).

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 ari yo Maroc, Tanzania, Uganda, Zambia, Burkina Faso, Cameroun, Misiri na Afurika y’Epfo.

Hari kandi Gambia, Sénégal, Somalia, Tunisia, Angola, Mali, Côte d’Ivoire na Centrafrique.

Rulisa Patience azasifura mu kibuga hagati
Twagirumukiza Abdoulkarim azakora kuri VAR
Umutesi Alice azasifura ku ruhande
Umutoni Aline ni umwe muri 17 bazasifura mu kibuga hagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .