Abanyarwanda bahawe gusifura umukino wa CAF Champions League muri Algeria

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje abasifuzi bazayobora imikino ya CAF Champions League, aho itsinda ry’abasifuzi bane b’abanyarwanda riyobowe na Hakizimana Louis, ryahawe gusifura umukino uzahuza Jeunesse sportive Saoura yo muri Algeria na AS Vita Club yo muri RDC.

Kuwa Kabiri no kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha nibwo hazakinwa imikino y’umunsi wa kane w’amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika ‘CAF Champions League’.

Mu mikino ikomeye iteganyijwe harimo uzabera kuri Stade 20 Août 1955 iri mu Mujyi wa Béchar muri Algeria wo mu itsinda ‘D’ benshi bita iry’urupfu kuko ririmo Al Ahly yo mu Misiri, Simba SC yo muri Tanzania, Jeunesse sportive Saoura yo muri Algeria na AS Vita club yo muri RDC.

Akanama gashinzwe abasifuzi muri CAF kemeje ko uyu mukino uzakirwa na JS Saoura uzayoborwa n’abasifuzi bane b’abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis uzaba uri hagati mu kibuga, akazafatanya na Hakizimana Ambroise na Justin Karangwa bazaba bari ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Abdul Karim Twagirumukiza.

Iri tsinda ‘D’ riyobowe na Al-Ahly yo mu Misiri ifite amanota arindwi, AS Vita Club iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane, Simba SC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu naho JS Saoura iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

CAF yemeje ko abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis 'Loup' bazasifura umukino uzahuza JS Saoura na AS Vita Club
Hakizimana Louis bita Loup arerekeza muri Algeria kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kuyobora umukino wa Gicumbi FC na Mukura VS kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza