00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bazabona ibyo amaso yabo atarabereka- KNC avuga ku mukino wa Gasogi na Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 11 September 2024 saa 09:42
Yasuwe :

Ikipe ya Gasogi United yatangiye gutegura ibirori bizaranga umukino izakiriramo Rayon Sports kuri Stade Amahoro ubwo Shampiyona izaba ikinwa ku munsi wayo wa Kane tariki 21 Nzeri 2024.

Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona, izahura na Rayon Sports itaratsinda umukino n’umwe dore ko n’uwo yari buhuriremo na APR FC wagizwe ikirarane kubera umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu izahuriramo na Pyramids mu majonjora ya CAF Champions league.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko bwatangiye gutegura ibi birori bizaba bidasanzwe muri ruhago y’u Rwanda dore ko aribwo bwa mbere aya makipe azaba ahuriye muri Stade Amahoro nshya nyuma yo kuvugururwa ikanazamurirwa ubushobozi n’urwego.

Aganira na IGIHE KNC uyobora Gasogi United yagize ati "Turifuza gutegura ibirori bizasigara mu mitwe y’Abanyarwanda muri rusange atari abakunzi ba ruhago gusa.”

“Twakoze ku buryo buri kimwe cyose kizaba ari cyiza kandi ari gishya ku muntu uzafata umwanya akaza muri Stade Amahoro gukurikira umukino wa Rayon Sports na Gasogi United. Abanyarwanda bazabona ibyo amaso yabo atari yabereka".

Bimwe mu bitegurwa gukorwa kuri uwo munsi harimo kuzana abashyushyarugamba (MC) babiri basanzwe bakunzwe mu rubyiruko rwa Kigali ariko bataba muri ruhago ndetse n’aba DJ bagezweho muri Kigali nka DJ Marnaud, DJ Sonia, DJ Crush na DJ Caspi.

Aha kandi, KNC akaba azazana televiziyo za rutura zireshya na metero zirenga eshatu zizashyirwa mu bice bitandukanye bya Stade ku buryo abazaza kureba uyu mukino bazabanza gukurikirana uwa APR FC na Pyramids wo kwishyura mu gihe bazanakurikirana ibirori bitandukanye bizaba binyuraho muri iki kibuga cyakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza.

Rayon Sports na Gasogi United zaherukaga guhurira muri Stade Amahoro muri shampiyona mu mukino wa mbere iyi kipe yakinnye mu cyiciro cya mbere ubwo amakipe yombi yanganyaga 0-0 nyuma bakongera guhura muri Shampiyona yo matsinda ya 2021 ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego 1-0.

Gasogi United izakira Rayon Sports ku munsi wa Kane wa Shampiyona
Ibitego bya Kabanda byari byafashije Gasogi gutsinda rayon Sports 2-1 mu mukino baheruka guhuriramo muri Shampiyona
Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Marines FC
Abakunzi ba APR FC bazareba umukino wa Gasogi na Rayon Sports bazanashobora gukurikirana uw'ikipe yabo izaba iri guhuriramo na Pyramids mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .