00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bagiye guhugurirwa gukoresha VAR mu mikino

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 July 2022 saa 09:50
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier yatangaje ko abasifuzi b’abanyarwanda bagiye gutangira guhugurirwa gukoresha ikoranabuhanga rya VAR, mu rwego guharanira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu Nteko rusange y’Abanyamuryango ba FERWAFA, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 ihuza abayobozi batandukanye b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yaba icyiciro cya kabiri n’icya mbere mu bagabo n’abagore.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier yatangaje ko mu gihe cya vuba abasifuzi ba banyarwanda bazajya mu mahugurwa ku ikoreshwa rya VAR (Video Assistant Referee) muri Maroc.

Yakomeje agira ati “Tugiye kujya muri CHAN ndetse n’andi marushanwa akomeye, rero mubona ko bakoresha VAR. Tudafatiranye twazisanga twarasigaye. Twasabye ko badukoresha amahugurwa”.

Imisifurire ni kimwe mu bibazo bikunda kugarukwaho cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ariko siho gusa kuko ni ikibazo kiri ku Isi yose, ari nayo mpamvu VAR yashyizweho kugira ngo ijye yunganira abasifuzi.

VAR yakoreshejwe bwa mbere muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’isi cya 2018 cyaberaga mu Burusiya. Muri Afurika yakoreshejwe bwa mbere muri 2019 muri shampiyona ya Maroc (Botola league).

VAR ‘Video Assistant Referee’, ifasha umusifuzi (cyangwa itsinda ryabo) utari mu kibuga, gufatanya n’uyoboye umukino mu gufata ibyemezo byo mu bihe bine gusa bikomeye mu gihe umukino uri kuba.

Ni uburyo bukoresha ikoranabuhanga riteye imbere, kuko igaragaza ikosa niba koko ryabaye, nk’igitego kuba cyinjiye mu izamu mu gihe bishidikanywaho, umwanzuro kuri penaliti, kwemeza ko umukinnyi ahabwa ikarita itukura ako kanya ndetse rikanakoreshwa mu gihe habayeho kwibeshya umusifuzi akaba yasohora umukinnyi utari wakosheje.

VAR ni ikoranabuhanga rimaze gushinga imizi muri shampiyona n'amarushanwa akomeye ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .