00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri batoranyijwe mu basifuzi ba CHAN 2024

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 January 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Mutuyimana Dieudonné usifura ku ruhande na Mukansanga Salima Rhadia ukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR), ni bo basifuzi b’Abanyarwanda batoranyijwe muri 65 bazasifura CHAN 2024 tariki ya 1-28 Gashyantare 2025.

Iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo, izakirwa na Uganda, Tanzania na Kenya mu kwezi gutaha.

Ukwezi kumwe mbere y’uko iri rushanwa ritangira, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rw’abasifuzi 65 bazasifura iri rushanwa. Abo barimo abo hagati 26, abasifura ku ruhande 25 n’abakoresha VAR 14.

Mutuyimana Dieudonné usifura ku ruhande, ni we musifuzi rukumbi w’Umunyarwanda uzitabira CHAN 2024) mu baba bari mu kibuga.

Undi ni Mukansanga Salima usanzwe akoresha ikoranabuhanga rya VAR, uheruka gusezera mu basifuzi bo hagati mu kibuga.

Mutuyimana ugiye gusifura CHAN ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, yaherukaga kwitabira amahugurwa ategurira abasifuzi iri rushanwa mu ntangiriro z’Ukuboza.

CHAN 2024 izitabirwa n’amakipe 19, ariko kugeza ubu ibihugu 17 ni byo byamaze kumenyekana mu gihe byitezwe ko u Rwanda rushobora kuboneka mu bindi bihugu bibiri bitegerejwe.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye iya Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma, hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze kuko zombi zari zanganyije ibitego 4-4 mu mikino ibiri.

Mutuyimana Dieudonné yatoranyijwe mu basifuzi bo ku ruhande bazagaragara muri CHAN 2024
Mukansanga Salima ari mu basifuzi bazakoresha VAR muri CHAN 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .