Iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo, izakirwa na Uganda, Tanzania na Kenya mu kwezi gutaha.
Ukwezi kumwe mbere y’uko iri rushanwa ritangira, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize hanze urutonde rw’abasifuzi 65 bazasifura iri rushanwa. Abo barimo abo hagati 26, abasifura ku ruhande 25 n’abakoresha VAR 14.
Mutuyimana Dieudonné usifura ku ruhande, ni we musifuzi rukumbi w’Umunyarwanda uzitabira CHAN 2024) mu baba bari mu kibuga.
Undi ni Mukansanga Salima usanzwe akoresha ikoranabuhanga rya VAR, uheruka gusezera mu basifuzi bo hagati mu kibuga.
Mutuyimana ugiye gusifura CHAN ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, yaherukaga kwitabira amahugurwa ategurira abasifuzi iri rushanwa mu ntangiriro z’Ukuboza.
CHAN 2024 izitabirwa n’amakipe 19, ariko kugeza ubu ibihugu 17 ni byo byamaze kumenyekana mu gihe byitezwe ko u Rwanda rushobora kuboneka mu bindi bihugu bibiri bitegerejwe.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye iya Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma, hitabajwe itegeko ry’igitego cyo hanze kuko zombi zari zanganyije ibitego 4-4 mu mikino ibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!