Abanyamuryango ba Rayon Sports batumiwe mu Nteko Rusange yo gutora umuyobozi wayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe, izaba ku wa Gatandatu, igatorerwamo ubuyobozi bushya.

Iyi Nteko Rusange iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 guhera saa tatu za mu gitondo kuri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yateguye amatora, yamenyesheje ko abazitabira iyi Nteko Rusange ari abayobora amatsinda y’abafana ‘Fan Club’, abatabonetse bagahagararirwa n’ababungurije (Visi Perezida).

Kimwe mu bibazo byibazwaga kuri Rayon Sports ni ukumenya umunyamuryango nyakuri wayo, aho RGB yari yagaragaje ko hari abashinze uyu muryango ndetse n’abibumbiye muri za Fan Club.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma yo kugisha inama Urwego rw’Imiyoborere (RGB), komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yatumiye abayobozi ba Fan Club kuko ari bo bitabiriye inama z’inteko rusange eshatu ziheruka bityo akaba ari bo bazemeza amategeko azagenderwaho.

Ku murongo w’ibyigwa hari : Gutora amategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ndetse no gutoza inzego zizayobora Association Rayon Sports.

Mu nshingano zari zahawe Komite y’Inzibacyuho yashyizweho na RGB uhereye tariki 24 Nzeri 2020, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Uretse abayobozi ba Fan Club, abandi bazaba bagize inteko itora ni Murenzi Abdallah uyoboye komite y’ inzibacyuho, Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire basimbuye Komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate, yakuweho na RGB nyuma yo kunanirwa kubahiriza inshingano yahawe.

Imyanya izatorerwa:

Abagize Komite Nyobozi

  • Perezida wa Komite nyobozi ari na we uhagarariye umuryango mu rwego rw’amategeko
  • Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi, imari, gukurikirana imishinga y’iterambere n’imibanire.
  • Visi Perezida wa Kabiri, ushinzwe gukurikirana ibijyanye na tekiniki n’amarushanwa.
  • Umubitsi

Komite ngenzuzi igizwe n’abantu batatu:

  • Perezida
  • Visi Perezida
  • Umwanditsi

Komite nkemurampaka igizwe n’abantu batatu:

  • Perezida
  • Visi Perezida
  • Umwanditsi

Uburyo bwo kwiyamamaza

Buri mwanya wose upiganirwa ukwawo uhereye ku bagize komite nyobozi, komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.

Umunyamuryango wa Association Rayon Sports wujuje ibisabwa afite uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya uwo ariwo wose bikozwe mu buryo buteganywa n’aya mabwiriza.

Ibisabwa ku mukandida wifuza kwiyamamaza:

  • Kuba ari Umunyarwanda
  • Kuba ari umunyamuryango wa Association Rayon Sports
  • Kuba ari inyangamugayo
  • Kuba afite nibura imyaka 21
  • Kuba asanzwe agaragara mu bikorwa biteza imbere Rayon Sports
  • Kuba atarangwa n’amacakubiri, amakimbirane, ivangura, n’imvugo zitesha agaciro ‘ Association Rayon Sports’ n’umuryango nyarwanda.

Ibyo uwifuza kwiyamamaza asabwa:

Uwifuza kwiyamamariza kuba mu nzego ziyobora Rayon Sports agomba kugeza ibi bikurikira kuri komite y’inzibacyuho:

  • Umwirondoro (CV)
  • Fotokopi y’irangamuntu cyangwa Pasiporo
  • Ibaruwa iriho umukono bwite wa nyirawo yandikiwe Perezida wa komite y’inzibacyuho igaragaza umwanya yifuza kwiyamamarizaho uwanditse yifuza kwiyamamariza.

Ingingo ya munani y’aya mabwiriza ivuga ko igihe ntarengwa uwiyamamaza agomba kuba yatanze kandidatire ye ari tariki 23 Ukwakira 2020 saa cyenda z’amanywa.

Kwiyamamaza byatangiye ku wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020 uhereye saa cyenda z’amanywa. Kandidatire zinyuzwa kuri email :[email protected]

Ingingo ya cyenda y’aya mabwiriza ivuga ibyerekeye gutangaza abakandida bemejwe, aho bazatangazwa ku munsi w’itora mbere y’uko amatora atangira.

Ingingo ya 10 ivuga uburyo bwo kwiyamamaza. Bavuga ko uwamamaza cyangwa uwiyamamaza azahabwa iminota itatu. Buri mukandida asabwe kwirinda imvugo zo gusebya mugenzi we no gukoresha imvugo zitaboneye. Iyi ngingo ivuga ko umukandida ubirenzeho, komite ifite ububasha bwo kumugarura ku murongo, yakwinangira akavanwa ku rutonde.

Ingingo ya 11 ivuga ko amatora azayoborwa n’abagize komite y’inzibacyuho iyobora umuryango wa Rayon Sports. Hazakoreshwa uburyo bw’impapuro z’itora, buri wese yandika mu buryo bw’ibanga uwo yatoye.

Ingingo ya 12 ivuga ko buri munyamuryango witabiriye itora azahabwa urupapuro ruriho ibirango bya Rayon Sports ku myanya yose itorerwa.

Buri munyamuryango azasabwa kwandika amazina yombi y’uwo atoye kandi akayandika neza ku rupapuro rw’itora, ku mwanya utorerwa. Impapuro z’itora zizashyirwa mu gasanduka kabugenewe , hanyuma komite ikazabarura amajwi ikayatangaza mbere y’uko undi mwanya utorerwa.

Ingingo ya 14 yo ivuga ko byemewe kwamamaza no gutora umunyamuryango watanze kandidatire wujuje ibisabwa utitabiriye amatora ku mpamvu zizwi kandi zumvikana.

Ingingo ya 16 ivuga ko aya mabwiriza afite agaciro guhera tariki 22 Ukwakira 2020 kugeza igihe amatora azaba arangiye.

Abayobozi ba Fan Club zigize Rayon Sports bazatora ubuyobozi bwayo bushya ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .