Ku wa 7 Kanama nibwo RGB yamenyesheje Umuvugizi w’Umuryango Rayon Sports, Munyakazi Sadate, kuba ahagaritse inzego zose ziwugize, hagasigara Komite Nyobozi icunga imibereho y’ikipe mu gihe hagikorwa inonosorwa ry’amategeko shingiro yawo.
Mu ibaruwa yanditswe ku wa 3 Nzeri na Me Kabuye N. Jean mu izina ry’abavuga ko ari abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, yagize ati “Mbandikiye iy baruwa mbatakambira mbasaba ko mwavanaho icyemezo Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafatiye uyu muryango cyo guhagarika inzego z’uyu muryango.”
Yakomeje avuga ko “Iki cyemezo kibangamiye bidasubirwaho inyungu z’Umuryango Rayon Sports kuko cyahagaritse ubuzima bwose bw’Umuryango.”
Me Kabuye avuga ko nyuma y’iki cyemezo, ku wa 27 Kanama, abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports bandikiye RGB basaba ko yakwisubira ku cyemezo cyayo, ikabemerera guhamagaza inteko rusange nk’urwego rw’ikirenga, ariko yo ikomeza gushimangira ko ariyo yahawe “kunoza amategeko agenga umuryango”.
Uyu munyamategeko avuga ko “Abanyamuryango nyakuri beretse RGB ko yafashe icyemezo cyo guhagarika inzego zose ariko irekeraho Komite Nyobozi ihagarariwe na Munyakazi Sadate kandi barayeretse neza ko ari we nyirabayazana w’ibibazo byose n’umwuka mubi uri mu muryango Association Rayon Sports.”
Ati “Ibibazo abanyamuryango bibaza bishingiye kuri iki gisubizo bahawe na RGB, ni ukumenya imikoranire yayo n’Umuvugizi w’Umuryango Rayon Sports mu gutegura amategeko abereye umuryango.”
Me Kabuye yanditse ko abanyamuryango ba Rayon Sports bibaza niba RGB yarahawe isoko ryo gukorera Umuryango Rayon Sports amategeko, niba izayategura ikanayemeza ndetse igakurikirana imikorere yayo cyangwa se niba ariyo yasimbuye Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Rayon Sports.
Yagize ati “Aya mategeko azemezwa na nde ko ari Inteko Rusange igomba kuyavugurura no kuyemeza?”
Abanyamuryango ba Rayon Sports ngo basanze RGB yarivanze mu buzima bwite bw’Umuryango Rayon Sports, akaba ariyo mpamvu basaba ko icyemezo cyafashwe kivanwaho.
Bavuga ko ubwo baheruka kwandikira Umuyobozi wa RGB, yabasubije ku wa 28 Kanama, agira ati “Nk’uko twabimenyesheje ubuyobozi bw’umuryango, inzego z’ubuyobozi zabaye zihagaritswe kugira ngo umurimo wo kunoza amategeko twashyikirijwe unozwe. Bityo gutumiza inteko rusange bikaba bidashoboka kuri ubu. Abagize Umuryango bazamenyeshwa mu gihe gikwiye.”
Abanyamuryango ba Rayon Sports bavuze ko kandi bagaragarije RGB ko kuba Munyakazi Sadate yarayisabye ngo ifashe Umuryango Rayo Sports gutegura amategeko shingiro ari amakosa akomeye kuko atariyo ibishinzwe.
Me Kabuye yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dushingiye kuri izi mpamvu, turabasaba ko mwavanaho kiriya cyemezo cya RGB gihagarika inzego zose z’umuryango Rayon Sports, abanyamuryango bagasubirana uburenganzira bwabo bambuwe bwo gutumiza Inteko Rusange.”
Yavuze ko iyi nama y’Inteko Rusange izafasha kwigira hamwe ikibazo cy’amakimbirane n’umwuka mubi uri muri Rayon Sports, kuvugurura amategeko shingiro y’Umuryango no kuvugurira inzego zawo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!