Amakipe menshi mu Rwanda yagowe no guhembera igihe abakozi bayo muri ibi bihe bya Coronavirus ndetse bamwe mu bakinnyi bataka ubukene.
Mu ntangiriro za Kamena nibwo FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo bose ibamenyesha ko hari inkunga y’ibiribwa yemerewe n’umufatanyabikorwa wayo, bityo hagomba kuba inama yiga uburyo yazagabanywa.
Ku wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2020 nibwo iyi nkunga izashyikirizwa abo yagenewe, igikorwa kizabera ku cyicaro cya FERWAFA i Remera.
FERWAFA igizwe n’abanyamuryango 54 barimo amakipe y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore, ishyirahamwe ry’abasifuzi n’iry’abatoza, ihuriro ry’amarerero y’abana n’abandi.
Mu isuzuma ryakozwe na Minisiteri ya Siporo muri ibi bihe bya COVID-19, yasanze abakinnyi basaga 2000 baragowe no kubona ibyo kurya.
Amakipe n’abandi banyamuryango ba FERWAFA bagiye basaranganywa amafaranga yatanzwe na FIFA ndetse na CAF muri ibi bihe bya Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!