00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga mu Ikipe y’Igihugu ni gahunda y’igihe gito- Minisitiri wa Siporo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 September 2024 saa 01:02
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yatangaje ko gahunda yo guha abakinnyi ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda ari iy’igihe gito mu gihe hakizamurwa abenegihugu.

Muri iki gihe, amakipe y’igihugu atandukanye akomeje gukinisha abakinnyi bahawe ubwenegihugu by’umwihariko muri Basketball n’umupira w’amaguru.

Mu kiganiro Kick Off gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yatangaje ko iyi gahunda ari iy’igihe gito ubwo yari abajijwe niba izakomeza gushyirwamo imbaraga cyane ko nko muri Basketball ikomeje gutanga umusaruro.

Yagize ati “Ntabwo nshaka ko tuyifata nka gahunda y’igihe kirekire ahubwo ni iy’igihe gito mu gutegereza ko abato bacu bazamuka. Ni yo mpamvu no muri gahunda zacu itarimo nka Minisiteri ya Siporo kuko nta gahunda yo guha abantu ubwenegihugu ihari.”

Avuga ko gahunda ihari ahubwo ari ugushaka buri munyarwanda wese ufite impano akaba yasabwa gutanga umusanzu we mu makipe y’igihugu atandukanye.

Ati “Icyo dushaka ni uko abana bacu bazamuka bagahabwa ubushobozi n’ibikenewe byose ahubwo natwe andi makipe akabiyambaza. Icyo gushyiramo imbaraga ni ukumenya ko aho buri mu Nyarwanda wese ufite impano yaba ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yaba yaragezweho.”

Mu mupira w’amaguru, impaka ni zose ku bijyanye n’umubare w’abanyamahanga bakwiye gukina shampiyona uherutse kongerwa ukagirwa 10, harimo batandatu bemerewe kubanza mu kibuga.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kuko benshi mu bayobozi b’amakipe n’abakunzi bayo bagaragaje ko uwo mubare ari muke.

Minisitiri Nyirishema yagaragaje ko icy’ingenzi ari ukureba urwego abo banyamahanga bazanwa bariho ariko kandi ko hagashyirwa imbaraga mu kuzamura Abanyarwanda kuko ari bo ba mbere kandi bari mu nshingano zabo.

Ati “Nubwo twifuza kuzana abanyamahanga ariko dukeneye kuzana abagifite akamaro, bafite ubushobozi. Ariko uza imbere ni umunyarwanda kuko ni zo nshingano dufite ahubwo abanyamahanga baza kudufasha kuzamura uwo mukino. Ikindi kuki batavuga abanyarwanda bajya gukina hanze?”

Minisitiri Nyirishema Richard yatangaje ko gahunda yo guha abanyamahanga ubwenegihugu ari iy'igihe gito
Minisitiri Nyirishema Richard yatangaje ko hakwiye kuzanwa abanyamahanga bafite akamaro bagishoboye
Minisitiri Nyirishema yatangaje ko gahunda yo gutanga ubwenegihugu ku bakinnyi ngo bakinire Ikipe y'Igihugu ari iy'igihe gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .