00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahanga bugururiwe amarembo mu Amavubi, Umunya- Côte d’Ivoire yababimburiye (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 September 2022 saa 11:49
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire ukinira FC Aktobe yo muri Kazakhstan, Gérard Bi Goua Gohou, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze imyaka igera ku munani yarafunze imiryango yemerera abanyamahanga kuyikandagiramo.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nzeri 2022, ni bwo Bi Goua Gohou w’imyaka 33 byatangajwe ko yahamagawe mu Amavubi yitegura imikino ibiri ya gicuti muri Maroc.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire yahise yerekeza muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika ndetse uyu munsi yakoranye imyitozo na bagenzi be mu Amavubi.

Yatekerejweho nk’umwe mu bashobora gutanga igisubizo mu busatirizi bw’Amavubi bumeze nk’icyuma kidakeba kuko bumaze igihe ababuyoboye barananiwe kuboneza mu rushundura n’inshuro mbarwa babikoze ntibibyare umusaruro ufatika.

Bi Goua Gohou ari mu bitezweho gufasha u Rwanda kubona ibitego by’umwihariko mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu 2023.

Uyu mukinnyi azakina umukino we wa mbere Amavubi azahuramo n’Ikipe y’Igihugu ya Guinée équatoriale uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri n’undi azakina na Maroc izitabira CHAN ku wa 27 Nzeri 2022.

Bi Goua Gohou yinjiye mu Amavubi nyuma y’iminsi mike, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ritangaje ko riri mu biganiro n’abakinnyi bakomoka mu mahanga kugira ngo bazafashe Ikipe y’Igihugu Amavubi mu gihe kizaza.

Icyo gihe byavuzwe ko mu bo bari mu biganiro harimo Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Esomba Willy Léandre Onana, ariko amakuru yo kumuha ubwenegihugu agakinira Amavubi aracyari ibihuha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 16 Nzeri 2022, Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier, yavuze ko hari abanyamahanga bari kuganirizwa ngo bahabwe ubwenegihugu bazakinire Amavubi.

Ati “Nk’uko n’ahandi no mu yindi mikino bibaho, icya mbere tubanza kubategura mu mutwe bakiyumva nk’Abanyarwanda, hatarebwe mu kubaha ibyangombwa gusa. Mu by’ukuri iyo gahunda ntituyihejweho nk’abandi bose kandi kubikora biroroshye.”

Yashimangiye ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo bari gushaka abakinnyi nka babiri cyangwa batatu bazatangirana n’iyi gahunda.

Uwa mbere winjijwe mu Amavubi ni Bi Goua Gohou. Si umukinnyi mushya mu maso ya Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi kuko yamunyuze mu biganza ubwo yatozaga FK Kairat Almaty yo muri Kazakhstan.

Bi Goua Gohou yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire mu batarengeje imyaka 23 mu 2010-2013 ariko kugeza ubu yari atarabona umwanya mu ikipe nkuru ya “Les Elephants’’ ari na byo byihutishije umwanzuro we wo gukinira u Rwanda.

Bi Goua Gohou yinjiye mu Amavubi nyuma y’igihe yigengesera ku banyamahanga nyuma y’ibihano yafatiwe mu 2014 kubera gukinisha Daddy Birori wakinaga ahandi yitwa Etekiama Agiti Tady.

Ku wa 17 Kanama 2014, ni bwo Akanama k’Imyitwarire k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kanzuye ko ko u Rwanda ruvanwa mu marushanwa y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2015 cyabereye muri Maroc.

Bi Goua Gohou afite ibilo 80 mu gihe areshya na metero 1.84. Yaboneye izuba mu Mujyi wa Gagnoa muri Côte d’Ivoire ku wa 29 Ukuboza 1988.

Yanyuze mu makipe nka JC Abidjan yo muri Côte D’Ivoire, Hassania Agadir yo muri Maroc, Neuchâtel Xamax yo mu Busuwisi na Krasnodar yo mu Burusiya. Ubu ari muri FC Aktobe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kazakhstan.

Uyu rutahizamu mu mikino 304 amaze gukina yatsinze ibitego 167 mu makipe yose yanyuzemo nk’umukinnyi wabigize umwuga, hagati ya 2004 na 2021.

Bi Goua Gohou yabimburiye abandi banyamahanga kwinjira mu Amavubi nyuma y'imyaka igera ku munani yari ishize barahejwe mu Ikipe y'Igihugu
Bi Goua Gohou yitezweho kubera u Rwanda incungu, akarufasha kubona mu nshundura mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu 2023
Gérard Bi Goua Gohou w'imyaka 33 yakoreye imyitozo ya mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi
Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire ukinira FC Aktobe yo muri Kazakhstan, Gérard Bi Goua Gohou, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi
Sahabo Hakim w’imyaka 17 ukinira Lille y’Abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa agerageza gucenga Bizimana Djihad wa Deinze yo mu Bubiligi
Mutsinzi Ange ukinira Trofense yo muri Portugal na we yakoze imyitozo ya nyuma mbere y'umukino
Bizimana Djihad ukinira Deinze yo mu Bubiligi na we yakoranye imyitozo na bagenzi be
Mugunga Yves yabonye ba Rutahizamu azajya areberaho uko inshundura zinyeganyezwa
Ombolenga Fitina ukinira APR FC yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane ari mu bicu
Umunyezamu Ntwari Fiacre ari mu bahagaze neza mu Rwanda rwa none
Kimenyi Yves usanzwe akinira Kiyovu Sports ari mu banyezamu bitabajwe mu Amavubi
Amavubi aritegura imikino ibiri ya gicuti muri Maroc

Amafoto: Ferwafa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .