Ibi byishimo babitewe n’abakunzi benshi ba ruhago by’umwihariko aba APR FC na Rayon Sports bari baherekeje amakipe yabo kuri Stade Umuganda.
Mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 28 Nzeri, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, bukeye bwaho, APR FC inganya na Etincelles FC ubusa ku busa.
Nk’amakipe y’ubukombe mu gihugu, yari yaherekejwe bikomeye gusa ariko wari n’umwanya mwiza wo kuruhuka no kwidagadura kuri benshi biganjemo abaturutse mu Mujyi wa Kigali.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu bacuruzi batanga serivisi zitandukanye nk’utubari, abamotari, abacumbikira abantu n’abandi.
Saga Bay ni kamwe mu kabari gakunzwe cyane i Rubavu ndetse usanga mu gihe nk’iki, benshi mu baturutse i Kigali ariho basohokera.
Umuyobozi Ushinzwe Umutungo muri Saga Bay, Ndayishimiye Emmy yavuze ko bakiriye abantu benshi cyane.
Yagize ati “Zari impera z’icyumweru zishyushye kubera abafana ba APR na Rayon. Ubundi turi mu bihe tutagira abakiriya benshi ariko kuri iyi nshuro bari benshi. Muri make byari byiza cyane, imibare ntabwo yahita iboneka ariko n’amaso ubwayo yaraguhaga.”
Yakomeje agira ati “Twese nk’abakora aka kazi tugomba guhora twiteguye. Ejo bundi hari Kwita Izina, MTN Iwacu na Muzika izakurikiraho muri make agace ku bukerarugendo duherereyemo karadufasha cyane.”
Abamotari nabo bagaragaje ko muri izi mpera z’icyumweru, amafaranga bakorera yiyongereye ugereranyije n’indi minsi.
Umwe yagize ati “Twarakoze cyane kuko nko kuri Rayon Sports nakoreye ibihumbi 18 Frw kuri APR FC ntabwo byari cyane kuko batitwaye neza bityo benshi bamanutse n’amaguru.”
Undi nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko amafaranga bakorera yiyongereye.
Ati “Iyo haje imikino kuriya ya APR na Rayon akazi kagenda neza, kuko abantu bose iyo bavuye mu mikino barasohoka natwe amafaranga akatugeraho. Muri rusange hari ikiyongereye ku bisanzwe kuko niba warabonaga nk’ibihumbi 7 Frw yabaye nka 15.000 Frw.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko bishimira kwakira abantu nk’umwihariko wabo ariko kandi ko abajyayo bagakwiye no kumenya amahirwe y’ishoramari ari muri aka Karere.
Ati “Murabizi Rubavu ni akarere k’ubukerarugendo kandi niyo ntego yacu. Bubamo ibice byinshi rero icyabaye bwari ubushingiye kuri siporo. Turabizi ko abantu baza batifuza gutaha kuko baza mbere, bagataha nyuma.”
Yakomeje agira ati “Rero abacuruzi bacu mu bikorwa bitandukanye babonye amafaranga. Ikindi tuba twifuza ko abaje banamenya amahirwe y’ishoramari ari muri aka karere. Muri make ibintu nk’ibi bigiye biba kenshi ni Rubavu yazajya iba yungutse kurusha abandi bose.”
Si abo mu bikorwa by’ubucuruzi gusa kuko n’amakipe yakiriye iyi mikino yinjije miliyoni 16 Frw. Umukino wa Rutsiro FC na Rayon Sports habonetse miliyoni 8.5 Frw, mu gihe uwa Etincelles FC na APR FC wabonetsemo miliyoni 7.7 Frw.
Andi makuru agera kuri IGIHE, avuga ko ikipe ya APR FC n’abari bayiherekeje bonyine bishyuye agera kuri miliyoni 8 Frw kuri Hoteli Serena aho yari icumbitse guhera ku wa Gatandatu.
Ibirori bya Ruhago ni gahunda Rwanda Premier League iteganya kuzajya ikora, ihuriza mu Mujyi umwe amakipe ya Rayon Sports na APR FC mu mpera z’icyumweru. Ibi bikazakomeza ku munsi wa 15 wa Shampiyona mu Ukuboza 2024.
Video: Rwibutso Jean Damour
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!