00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasifuzi b’Abanya-Maroc bongeye guhabwa umukino w’u Rwanda na Nigeria

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 March 2025 saa 02:40
Yasuwe :

Abasifuzi bakomoka muri Maroc barangajwe imbere na Jayed Jalal ni bo bazasifura umukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, aho mu itsinda C u Rwanda ruzakira Nigeria tariki 21 Werurwe kuri Stade Amahoro.

Jayed Jalal uzaba uri mu kibuga hagati azungirizwa na Mostafa Akarkad na Hamza Nassiri basifura ku ruhande, bombi bari i Kigali mukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria 0-0 umwaka ushize.

Kech Chaf Mustapha azaba ari umusifuzi wa kane nk’uko byari bimeze muri Nigeria ubwo u Rwanda rwahakuraga intsinzi y’ibitego 2-1. Uyu yanasifuriye APR FC mu mukino yasezereyemo AZAM FC muri CAF Champions League.

Iyi ni inshuro ya gatatu yikurikiranya u Rwanda ruhabwa abasifuzi bakomoka muri Maroc mu mukino rwahuyemo na Nigeria, aho izindi ebyiri zabanje Amavubi yanganyirije i Kigali 0-0, akanatsindira muri Nigeria ibitego 2-1.

Nyuma y’iminsi ine, u Rwanda ruzongera rwakire undi mukino kuri Stade Amahoro. Ruzakira Lesotho tariki 25 Werurwe 2025, mu mukino wo uzayoborwa n’umusifuzi ukomoka muri Cameroon, Effa Essouma Antoine Max Depadoux.

Uyu azaba yungirijwe na Noupue Nguegoue Elvis Guy bava mu gihugu kimwe, mu gihe umusifuzi wa kabiri wungirije we akomoka muri Centrafrique, Oriya Zaoubaye Wilfried De Bozor. Umusifuzi wa kane na we ukomoka muri iki gihugu azaba ari Kolissala Mbangui Andre Onesime.

Mu itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, u Rwanda ni urwa mbere n’amanota arindwi, runganya na Afurika y’Epfo na Lesotho bagatandukanywa n’ibitego. Lesotho iza ku mwanya wa kane n’amanota atanu mu gihe Nigeria ari iya gatanu n’amanota atatu.

Amavubi aheruka gutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1
Umukino w'u Rwanda na Nigeria wongeye guhabwa abasifuzi bakomoka muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .