Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), ryandikiye amakipe yombi riyamenyesha abazagira uruhare muri uyu mukino utoroshye.
Daniel Nii Laryea azaba ari mu kibuga hagati yungirijwe na Kwasi Acheampong Brobbey ndetse na Seth Abletor bazaba bari mu mpande ndetse na Charles Benle Bulu uzaba ari uwa kane.
Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, ku wa 14 Nzeri 2024 saa Kumi n’Ebyiri. Aha akaba ariho APR FC iherutse gukorera ibitangaza igasezerera Azam FC yo muri Tanzania.
Daniel Nii na Kwasi Acheampong bigeze gusifura umukino wahuje Amavubi na Cap-Vert igihe byashakaga itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2021.
Bagiye gusifura umukino ukomeye kuko aya makipe yombi aheruka guhurira muri iki cyiciro mu mwaka ushize ndetse ikipe yo mu Rwanda igasezererwa n’iyo mu Misiri iyinyagiye ibitego 6-1.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kwitegura uyu mukino kuko imaze gukina imikino ibiri ya gicuti harimo uwayihuje na Marine ndetse n’uwa Mukura VS.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!