Abana bigira umupira w’amaguru i Nyamata bahawe impano na rutahizamu wa Tottenham (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Gashyantare 2020 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Abana bigira umupira w’amaguru mu Ikipe y’abato ya Nyamata Stars Football Academy bashyikirijwe umupira watanzwe na rutahizamu w’u Bwongereza na Tottenham, Harry Kane, wishimiye ibikorwa byayo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu ku kibuga aba bana basanzwe bitorezaho kiri i Nyamata.

Nyamata Stars Football Academy igizwe n’abana bari mu byiciro bitatu, birimo abari munsi y’imyaka 12, 15 na 17, yamenywe na rutahizamu wa Tottenham, Harry Kane, biturutse kuri kompanyi ya Arc Power ikorera muri aka gace nk’uko bitangazwa na Nkongori John uyobora iri shuri rya ruhago.

Ati “Ntabwo aradufasha mu by’ukuri, amahirwe twagize ni uko hari ikigo cy’Abongereza cyitwa Arc Power kimaze imyaka itatu gikorera hano mu Bugesera. Bifuzaga kugira ikipe bazajya bashyigikira nibamara guhagarara neza mu Bugesera.”

“Nabahaye amakuru n’amafoto. Joe Harst mwabonye hano afite mugenzi we ushakira amakipe abakinnyi akaba ari n’inshuti ya Harry Kane, noneho aravuga ngo reka tubimwereke na we abone ko aho mutuye hari ibikorwa byiza.”

Kubona ifoto y’aba bana bakiri bato, bashaka kuziyegurira umupira w’amaguru, ngo byanejeje Harry Kane, aboherereza uyu mupira yasinyeho ndetse byitezwe ko hari n’ubundi bufasha iyi Academy ishobora kubona buvuye kuri uyu rutahizamu w’u Bwongereza.

Ubuyobozi bwa Nyamata Stars Football Academy buvuga ko kuri ubu buri gushaka ubuzima gatozi ndetse buteganya kwiyandikisha mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru kugira ngo bibafashe kuzamura abana bazavamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Nyirigira Antoine, umwe mu bana bakinira muri iyi kipe y’abato, yavuze ko bishimiye kubona iyi mpano ya Harry Kane ndetse bigiye kubatera imbaraga kuko babona bashyigikiwe n’umukinnyi ukomeye.

Harry Kane ni rutahizamu w’Umwongereza ufite imyaka 26, akaba akinira Tottenham kuva mu 2004 ubwo yagurwaga muri Watford.

Abana bigira umupira i Nyamata bafite inzozi zo kuvamo abakinnyi bakomeye
Nkongori John uyobora Nyamata Stars Football Academy
Joe Harst ni we washyikirije Nyamata Stats Academy umupira yagenewe na Harry Kane
Impano y'umupira Harry Kane yahaye iyi kipe y'abato y'i Nyamata
Nyamata Stars Football Academy ifite abana bari munsi y'imyaka 12, 15 na 17

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .