Kuri Kigali Pelé Stadium ni ho habereye igikorwa cyo gutoranya aba bana binyuze mu Irushanwa rya FC Bayern Munich Youth Cup Rwanda, ryitabiriwe n’abana 100 bavuye hirya no hino mu gihugu.
Aba bana bafite imyaka 15 na 16 [ni ukuvuga abavutse mu 2008 na 2009], bagabanyijwe mu makipe 10 yari mu matsinda abiri, bakina imikino itandukanye.
Itsinda A ryari rigizwe na Kamonyi, Rusizi, Nyarugenge, Rwamagana na Kigali A mu gihe Itsinda B ryarimo Huye, Rubavu, Musanze, Kigali B na Bugesera.
Mu kibuga, buri kipe yari igizwe n’abakinnyi barindwi barimo umunyezamu, buri mukino ukamara iminota 15, amakipe yitwaye neza agera ku mukino wa nyuma aho igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Kigali A yatsinze iya Huye kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
AMASHUSHO: Imbamutima za Niyibizi Chris, umwana w'imyaka 13 uri mu basifuye amarushanwa ya FC Bayern Munich Youth Cup Rwanda yahuje abari hagati y'imyaka 15 na 16 basaga 100 kuri Kigali Pelé Stadium.
Niyibizi wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, yabwiye IGIHE ko… pic.twitter.com/VZnvrSXeBN
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 5, 2024
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ni umwe mu bitabiriye iyi “FC Bayern Youth Cup Rwanda”. Hari kandi n’abayobozi ba FERWAFA n’ab’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufitanye ubufatanye na FC Bayern Munich yari yazanye umunyabigwi wayo Diego Contento wayikiniye hagati ya 2010 na 2014.
Minisitiri Nyirishema Richard yabwiye abana bose bitabiriye iki gikorwa ko impamvu babonetse mu 100 batoranyijwe mu gihugu hose ari uko bashoboye, bityo n’abatabonye amahirwe yo gukomeza badakwiye gucika intege.
Ati “Ni byiza ko mwagize amahirwe yo kuza hano, ni uko mwese muri beza. N’abatagira amahirwe yo gukomeza ntimucike intege ahubwo mushyiremo imbaraga, mukore cyane. Amahirwe ntajya arangira.”
Nyuma yo gusoza irushanwa ni bwo hatoranyijwe abazahagararira u Rwanda mu irushanwa rizabera mu Budage mu Ukwakira, hagendewe ku buryo bitwaye mu mikino bakinnye.
Abana 10 batoranyijwe ni Ngomayikizungu Amani, Ishimwe Fred, Nsengiyumva Alpha, Ishimwe Prince Alonso, Nshimiyimana Obed, Cyuzuzo Isiaka, Ishimwe Elie, Niyongabo Patrick, Niyonzima Muhudi na Ishimwe Djibril.
Abashobora gukenerwa, basimbura uwagira ikibazo ni Tuyishime Kennedy, Imananibishaka Aimé Prince, Kwizera Bosco, Ganza Tabu na Iragena Josué.
Nshimiyimana Obed usanzwe ukina muri Tsinda Batsinde Academy n’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15, uri mu 10 batoranyijwe, yavuze ko amarushanwa nk’aya abafasha kuzamura urwego rwabo mu mupira w’amaguru.
Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard, yavuze ko abana bitabiriye amarushanwa y’uyu mwaka bagerageje kuba abanyakuri mu bijyanye n’imyaka bitewe n’ibyabaye mu mwaka ushize.
Ati “Ubona byaragabanutse cyane, ku bwanjye navuga ko bishingira ku byabaye ubushize. Ntabwo dufite ikibazo ku myaka y’aba bagiye kugenda, ariko n’abazajya muri Academy [ya Bayern Munich] nta kibazo, umuco mubi [wo kubeshya imyaka] uragenda ucika.”
Ubwo u Rwanda rwari rwitabiriye Irushanwa rya ““FC Bayern Youth Cup World Final” ku nshuro ya mbere mu 2023, rwasoreje ku mwanya gatanu rutsinze u Budage kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Icyo gihe, Nigeria yisubije iki gikombe, ikurikirwa na Afurika y’Epfo, Argentine na Mexique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!