Uyu ni umwaka wa kabiri iyi kipe igarutse kuri Politike yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, gusa kugeza uyu munsi nta tandukaniro ryari ryagararagara muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko aba bagurwa.
IGIHE ifite amakuru ko akabakaba Mliyari y’amafaranga y’u Rwanda ari yo APR FC yashoye ku isoko ry’igura n’igurisha gusa urwego rw’abakinnyi baguzwe kugeza uyu munsi ruribazwaho kuko ntabwo bari bagaragaza agaciro baguriwe kugeza kuri uyu munsi.
Mu mikino ya CAF ibitego bibiri bimaze gutsindwa n’iyi kipe byatsinzwe n’Abanyarwanda mu gihe ikindi kitsinzwe na myugariro wa Pyramids.
Ubwugarizi iyi kipe yubakiyeho na bwo bugizwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda. Nubwo APR FC yemeye gukuba gatanu amafaranga Rayon Sports yari yumvikanye na Aliou Souané ariko kugeza ubu akaba ataratangira umukino n’umwe.
Mu bakina hagati, Richmond Lamptey, umwe mu bahenze iyi kipe ntabwo na we yari yabona umwanya wo kubanzamo mu gihe abanya-Nigeria babiri iyi kipe yazanye Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers na Odibo Godwin wakiniraga Sporting Lagos y’iwabo bombi no ku gatebe k’abasimbura batahabona icyicaro.
Umutoza w’ikipe ya APR FC ubwo yari amaze gusezerera AZAM FC yongeye kuvuga ko abakinnyi b’Abanyarwanda bari ku rwego ruruta urw’abanyamahanga nubwo batanzweho akayabo ngo baze muri iyi kipe ifite ibikombe bya shampiyona bitandatu biheruka.
Kugeza ubu APR FC ifite umusozi wo kurira mu Misiri ngo ibe yasezerera igihangange Pyramids mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League nyuma yo kunganyiriza i Kigali igitego 1-1 mu mukino abarimo Seidu Dauda Yussif batagaragaye na gato.
APR FC yashoje isoko ry’igura n’igurisha iguze abakinnyi b’abanyamahanga barindwi barimo babiri bakomoka muri Nigeria, Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers na Odibo Godwin wakiniraga Sporting Lagos y’iwabo aho bose basatira baciye ku mpande.
Abandi bakinnyi iyi kipe yaguze harimo abanya-Ghana babiri bakina hagati Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania na Mamadou Bah ukomoka muri Mali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!