Ni umukino uza kuba ukomeye impande zose, cyane ko ari mu ijonjora rya kabiri amakipe yombi agezemo nyuma yo gusezerera Djibouti na Kenya mu ijonjora rya mbere.
Uyu mukino ubanza uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, muri Juba International Stadium.
Tugiye kurebera hamwe abakinnyi beza bo kwitega muri uyu mukino bigendanye n’imyanya bakinaho cyangwa se uko baza kuba bahanganye ku makipe yombi.
Muhire Kevin
Muhire Kevin ni umukinnyi wo mu kibuga hagati ukinira Rayon Sports, akaba ari umwe mu bitezwe kuri uyu mukino kuko usibye no kuba ari we kapiteni, amaze igihe kinini ari mu bihe bye byiza.
Ategerejweho akazi katoroshye na gato kuko aza kuba ari mu kibuga hagati, aho Sudani y’Epfo ikunze kwifashisha cyane. Ni umukinnyi umaze kumenyera imikino y’Amavubi kuko adasiba guhamagarwa kuva mu 2021.
Ezibon Ebon
Umukinnyi wo hagati wa Sudani y’Epfo, Ebon Ezibon, ni umwe mu bitezwe kuri uyu mukino kuko imbere y’incundura atajenjeka, dore ko no mu mukino wahuje iyi kipe na Kenya yinjije igitego kimwe muri bibiri byatumye bakomeza.
Uyu mukinnyi wa Jamus FC itozwa n’Umunyarwanda André Casa Mbungo ashobora guha Abanyarwanda akazi katoroshye.
Niyigena Clément
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Niyigena Clément, ni umwe mu bagenderwaho muri Shampiyona y’u Rwanda muri APR FC, akaba ari we ugomba kuyobora ubwugarizi bwayo kuri uyu mukino.
Niyigena kandi na we ari mu bakinnyi bamaze kumenyera uyu mwanya kuko mu mikino ibiri iheruka ya yahuje u Rwanda na Djibouti ari umwe mu bakoze akazi katoroshye mu kugarira.
Juma Yohanna
Yohanna Juma Paulino na we ni rutahizamu wa Jamus FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo kandi agaragaza ubuhanga mu kibuga.
Yohanna w’imyaka 25, yinjije igitego mu mukino wahuje ikipe ye na Congo Brazzaville mu matsinda yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afuka gusa ntibyagira icyo bitanga kuko basezerewe.
Dushimimana Olivier
Rutahizamu w’Amavubi ukinira APR FC yitezweho kongera gutanga akazi nk’uko yabigenje mu mukino Ikipe y’u Rwanda yasezereyemo Djibouti mu ijonjora rya mbere.
Dushimimana yinjije ibitego bibiri muri uyu mukino u Rwanda rwatsinzemo 3-0, ndetse bikaba byitezweko ari umwe mu bo Jimmy Mulisa abanza mu kibuga bakamufasha gutanga umusaruro.
Taban Samuel
Myugariro Taban Samuel ni umwe mu bo Sudani y’Epfo ifite kandi bitwara neza mu Ikipe y’Igihugu yaba iy’abakina imbere mu gihugu cyangwa ivanze n’abakina hanze.
Muri uyu mukino nta kandi kazi ategerejweho usibye gutuma u Rwanda rutabona ibitego biturutse kuri ba rutahizamu basatira banyuze mu ruhande rw’ibumoso rushobora gukinaho Mugisha Gilbert cyangwa Iraguha Hadji.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!