Aya makipe agiye guhura ku mukino usa n’aho ari uwa nyuma kuri buri imwe kuko iwutakaza iza kuba ibuze burundu itike yo kuzakina iri rushanwa rizabera muri Maroc.
Mu mukino amakipe yombi aheruka guhuriramo, yanganyirije i Tripoli igitego 1-1, ni ibitego byinjijwe na Subhi Al Dhawi wa Libya ndetse na Nshuti Innocent w’Amavubi.
Intwaro ya mbere u Rwanda rufite kuri uyu mukino ni ubwugarizi burimo abakinnyi barwo bameze neza barimo Mutsinzi Ange, Manzi Thierry ukirutse imvune ndetse na Phanuel Kavita, hakaba Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ndetse na Byiringiro Gilbert.
Umutoza mushya wa Libya, Nasser Al-Hadhiri, yitwaje abakinnyi bose baheruka kunganya n’Amavubi igitego 1-1, ariko yongeramo babiri ari bo Mouatesam Sambou wahoze akinira US Monastir ndetse na rutahizamu Farhad Al-Masmari wa Al Tahadi.
Djihad Bizimana na Fadel Hamad Ali Salama
Djihad Bizimana na Fadel Hamad Ali Salama si ubwa mbere bagiye guhura kuko kuko baherukana muri Nzeri 2024, ariko icyo gihe Kapiteni w’Amavubi yamweretse ko nta bwinyagamburiro afite, cyane ko yatumaga akora n’amakosa menshi yatumye asimbuzwa bitateganyijwe.
Libya ni ikipe ikinira mu mpande cyane, bituma u Rwanda ruza gukoresha hagati mu kibuga cyane ko rwerekanye ko ruhashoboye by’umwihariko ku bufatanye bwa Bizimanana, Samuel Gueulette na Mugisha Bonheur. Ibi biratuma Salama na bagenzi be batoroherwa.
Gilbert Mugisha na Sanad bin Ali
Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi umutoza Torsten Spittler atajya yibagirwa cyangwa ngo amushidikanyeho mu kumushyira mu kibuga kuko afasha cyane mu busatirizi, anyuze ku ruhande rw’ibumoso.
Gusa mu mukino uheruka guhuza u Rwanda na Libya, Sanad yaramufashe amubuza kwiruka no kohereza imipira mu rubuga rw’amahina, kugeza asimbujwe Mugisha Didier utarahamagawe kuri iyi nshuro.
Nshuti Innocent na Ali Youssef
Rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, ni umwe mu bakinnyi Libya iza kwitaho cyane ko ari we watsinze igitego ku mukino uheruka. Nta kabuza ko kumucungira hafi kuri iyi nshuro biza kugirwamo uruhare na ba myugariro ngenderwaho b’iyi kipe.
Ihangana ry’aba bombi ritegerejwe mu mukino wo kuri uyu mugoroba kuko ubwo baheruka guhura na bwo bagendanaga intambwe ku yindi.
Imanishimwe Emmanuel na Mukhtar Al Shremi
Imanishimwe utarakinnye umukino w’Amavubi na Libya uheruka, ni umwe mu bo kwitega kuri uyu mugoroba cyane ko ku wa Bénin yagaragaje ko afatiye runini Ikipe y’u Rwanda.
Imanishimwe wa AEL Limassol azwiho gukina mu bwugarizi ariko akanazamuka cyane mu busatirizi, gusa kuri uyu munsi ni ukwigengesera cyane kuko ari bube ari mu ruhande rwa Osama Mukhtar Al Shremi na we wiruka cyane.
Ntwari Fiacre na Murad Al Wuheeshi
Umunyezamu w’Amavubi amaze kwerekana ubuhanga bwe muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025. Ibi ategerejweho kubikomeza arinda izamu rye kuri uyu munsi.
Si we gusa kuko Murad Al Wuheeshi wa Libya arabizi neza ko gutsindwa ibitego kuri uyu mukino biganisha habi ikipe ye, bisaba ubwitange buhambaye kugira ngo ayiheshe amanota.
Ubuhanga bw’abanyezamu ni kimwe mu byo Abanyarwanda bashobora kuza kureba uyu mukino kuri Stade Amahoro baza kuryoherwa na bwo.
Mu myaka 10 ishize u Rwanda rwahuye na Libya inshuro zirindwi, rutsindamo imwe gusa tariki ya 31 Gicurasi 2014, rwinjije ibitego 3-0 nubwo rwaje guhanwa kubera gukinisha Taddy Etekiama wakoreshaga amazina abiri atandukanye mu marushanwa ategurwa na CAF.
Uyu munsi ni uwo guhindura amateka kuko u Rwanda rufite amahirwe menshi cyane imbere ya Libya ya nyuma mu Itsinda D n’inota rimwe, rwo rukagira atanu mu mikino ine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!