00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bato bo kwitega muri Euro 2024

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 June 2024 saa 11:37
Yasuwe :

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki hagatangira imikino ihuza amakipe y’ibihugu yabaye ku Mugabane w’u Burayi, aho azahurira mu Budage mu Irushanwa rya Euro 2024.

Amakipe 24 yose yamaze guhamagara no kumenya abakinnyi azakoresha muri iri rushanwa ndetse imyiteguro kuri buri imwe irarimbanyije mbere y’uko urugamba rutangira guhera tariki ya 14 Kamena 2024.

Hari bamwe mu bakinnyi bakiri bato bitwaye neza mu makipe bakinira, nta gihindutse bashobora gukomereza ku muvuduko bari bafite bityo bakaba banahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa ukuri muto.

Iki gihembo ahanini gihabwa umukinnyi muto gusa akenshi akunze kuba atarengeje imyaka 22. Ibi bisobanuye ko buri wese wavutse byibuze mu 2002 azaba afite amahirwe yo guhatanira iki gihembo gifitwe n’Umunya-Espagne Pedri wagitwaye mu 2020.

Jude Bellingham

Umwongereza Jude Bellingham ni umwe mu bakinnyi beza Isi ifite kugeza ubu. Ni umukinnyi witabiriye iri rushanwa nyuma yo gutwarana na Real Madrid irushanwa rya UEFA Champions League ndetse na Shampiyona ya Espagne.

Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi ari no mu bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or 2024’ kuko mu mwaka ushize yatsinze ibitego 25 ndetse atanga imipira ivamo ibindi 16.

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ari nayo azaba ahagarariye muri Euro 2024, biteganyijwe ko ari we uzaba wifashishwa mu gufasha abataha izamu.

Jude Bellingham azahangayikisha amakipe azahura nayo muri Euro 2024

Florian Wirtz

Umudage Florian Wirtz ni umukinnyi w’imyaka 21 uzaba uri mu bitezwe muri iri rushanwa kuko ari imikino izaba iri kubera mu gihugu cye. Uyu mukinnyi yafashije cyane ikipe ye ya Bayer Leverkusen kwitara neza mu mwaka ushize.

Uyu mukinnyi ukina hagati ariko anasatira izamu, mu mwaka ushize yakinnye imikino 49 atsindira Bayer Leverkusen ibitego 18 n’imipira ivamo ibindi 20. Muri rusange yabafashije kurema uburyo bw’igitego inshuro 70 muri Bundesliga gusa. Ibyo byose kandi yabikoze ari no gukina nyuma y’igihe kinini yari amaze mu mvune.

Jamal Musiala

Undi mukinnyi wo kwitega muri iri rushanwa ni Jamal Musiala ukinira Bayern Munich. Uyu mukinnyi afite imyaka 21 ndetse anamenyereye amarushanwa nk’aya akomeye.

Musiala ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi u Budage bwubakiraho ejo hazaza dore ko ari ikipe iri kwinjira mu kiragano gishya cyo kubaka ikipe nshya yakwegukana n’iri rushanwa yatwaye inshuro eshatu.

Mu mwaka ushize uyu mukinnyi yagize uruhare mu bitego 16 bya Bayern Munich akinira, aho yinjije 10 ndetse agatanga n’imipira itandatu ivamo ibindi muri Shampiyona ya Bundesliga.

Jamal Musiala azatanga akazi muri Euro 2024

Lamine Yamal

Umunya-Espagne ukinira FC Barcelone, Lamine Yamal, yitezweho gukora ibitangaza ubwo azaba akandagiye mu kibuga bwa mbere muri iri rushanwa risumba andi i Burayi.

Amateka azatangira kuyandika ubwo azaba akina umukino wa mbere kuko azaba ashyizeho agahigo ko gukina iri rushanwa ari muto cyane, dore ko afite 16. Azaba akuyeho akari gafitwe na Kacper Kozłowski.

Gutsinda igitego cyangwa agatanga umupira uvamo ikindi nabyo bizaba ari amateka kuri we kuko ari we mukinnyi muto uzaba ubikoze. Mu mwaka ushize uyu mukinnyi usatira izamu anyuze ku ruhande yafashije FC Barcelone yinjiza ibitego birindwi n’imipira 10 ivamo ibindi kuri bagenzi be.

Lamine Yamal yitezweho kwandika amateka muri Euro 2024

João Neves

Umunya-Portugal João Neves ukina mu kibuga hagati ni undi mukinnyi muto w’imyaka 19 wo kwitega muri iri rushanwa rya Euro 2024.

Mu mwaka ushize yashoboye kwitwara neza muri Benfica ndetse bituma andi makipe akomeye atangira kumugenda runono harimo Manchester United na Arsenal zo mu Bwongereza.

Nubwo abo ari bamwe mu bitezwe ariko hari n’abandi batari agafu k’imvugwarimwe muri iri rushanwa barimo Umufaransa Warren Zaïre-Emery, Umwongereza Kobbie Mainoo, Umuholandi Xavi Simons, Umubiligi Johan Bakayoko n’abandi bakiri bato, bitezweho kuzakoresha iri rushanwa mu kurushaho kwiyereka abakunzi b’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Umunya-Portugal, João Neves ni umwe mu bakinnyi bo guhanga amaso muri Euro 2024
Jamal Musiala na Jude Bellingham bigeze guhura bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .