Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ukuboza 2024, ni bwo aba bakinnyi bose bahagurutse mu Rwanda berekeza mu mujyi wa Vila do Conde wo muri Portugal.
Aba ni bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi batorezwa umupira w’amaguru mu irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP), ryatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.
Binyuze muri Tony Football Excellence Programme, u Rwanda rwatangiye gahunda yo gushaka uko rwabona abakinnyi b’ibyamamare mu myaka iri imbere kandi bakina muri zimwe muri shampiyona zikomeye ku Isi.
Ku nshuro ya mbere, TFEP yohereje Yangiriyeneza Erirohe muri Portugal ajya gukora igerageza muri GD Estoril Praia, gusa kuko imyaka ye itamwemereraga kuba yasinya amasezerano y’igihe kirekire birangira agarutse mu Rwanda.
Nkuko bigaragara mu butumire IGIHE yabonye, Rio Ave F.C. yo mu Cyiciro cya Mbere muri Portugal yongeye gutumaho abandi bana batatu barimo na Yangiriyeneza wongeye gusubira muri iki gihugu.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri aba bakinnyi bazamarayo bakora igerageza ndetse banafata andi masomo muri iyi kipe, Yangiriyeneza aramutse ashimwe ashobora kuba yayikinira cyangwa akabengukwa n’izindi cyane ko yujuje imyaka 18 yemewe na FIFA yo gusinya amasezerano.
Dushime w’imyaka 15 ndetse na Ishimwe ufite 18, ni ku nshuro ya mbere bagiye muri iri geragezwa, bibaha amahirwe yo kugaragaza urwego rw’ibyo bashoboye muri ruhago.
Yangiriyeneza yavuze ko kuri iyi nshuro agiye kwitwara neza kuko yamaze kumenya uko imiterere y’umupira w’amaguru muri Portugal iteye.
Ati "Ubwa mbere naragiye mbona uko bimeze. Uko byagenda kose ntabwo imbogamizi zabura, ariko ni zo ngiye guhangana na zo nkabasha kuba nakongera amahirwe yo kuzakomeza kuhakina."
Ishimwe na Dushime mbere yo kuva mu Rwanda bavuze ko ari amahirwe babonye bagiye kubyaza umusaruro bakazateza imbere "umuryango, ikipe tuvuyemo ndetse n’igihugu."
Ibizagenda kuri aba bakinnyi byose birimo n’aho kuba, bizatangwa n’iyi kipe iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona ya Portugal igeze ku munsi wayo wa 11.
TFEP ni umushinga w’Abanya-Israel uhitamo abanyempano uhereye mu byaro, aho wibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.
Inkuru bifitanye isano: Yangiriyeneza Erirohe agiye gukora igerageza muri GD Estoril Praia yo muri Portugal
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!