Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, yakinnye buri mukino wa Liverpool muri uyu mwaka w’imikino, ayifasha gusoza imikino 14 itinjijwe igitego mu gihe Gravenberch yasibye umukino umwe.
Rutahizamu Mohamed Salah wagize uruhare mu bitego 46 birimo 28 yatsinze, na we ari kuri urwo rutonde rw’abakinnyi bazamo uwahize abandi muri Premier League.
Nottingham Forest ni indi kipe ifitemo umukinnyi urenze umwe, aho Morgan Gibbs-White yiyongereye kuri Chris Wood watsinze ibitego 20 mu mikino 34.
Abandi bari kuri uru rutonde ni Alexander Isak wa Newcastle United, watsinze ibitego 23 na Bryan Mbeumo wa Brentford watsinze ibitego 18 akanatanga imipira irindwi yavuyemo ibindi kuri bagenzi be.
Declan Rice ukinira Arsenal mu kibuga hagati ni we mukinnyi wuzuza uru rutonde.
Mu batoza batanu bahataniye igihembo cy’uwahize abandi muri Premier League harimo Vitor Pereira wafashe Wolves iri ku mwanya wa 19 mu Ukuboza, agatsinda imikino 10, akanganya ibiri mu mikino 18, ubu ikipe ye ikaba iri ku mwanya wa 14.
Arnet Slot wahesheje Liverpool igikombe mu mwaka we wa mbere, Eddie Howe wa Newcastle United na Nuno Espirito Santo wa Nottingham Forest, bose bari kuri urwo rutonde aho amakipe y’aba batoza babiri ba nyuma ari mu rugamba rwo gukina Champions League.
Undi mutoza uri kuri uru rutonde ni Thomas Frank wa Brentford, aho ikipe ye ishobora gusoreza ku mwanya wa munani, ibintu itigeze ikora mu mateka yayo.
Itora rinyuze kuri internet n’irindi rizakorwa n’akanama k’inzobere muri ruhago ni ryo rizagena abazegukana ibihembo mu byiciro byombi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!