Tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, imikino itandukanye izagaragara muri Olempike irimo n’amakipe yabonye itike yo gukina ruhago yamaze guhitamo abakinnyi beza azakinisha.
Amakipe y’abagabo yahisemo abakinnyi batarengeje imyaka 23 gusa hakiyongeraho abayirengeje batatu gusa. Mu bagore nta myaka runaka yafatiweho.
Tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bo mu byiciro byombi bazaba bahanzwe amaso muri iyi mikino.
Julián Álvarez (Argentine)
Argentine ni imwe mu makipe afite amahirwe yo gutwara umudali wa Zahabu w’iyi mikino cyane ko ikiri mu bihe byiza byayo nyuma yo kwegukana irushanwa rihuza ibigugu muri Amerika y’Epfo n’iyo Hagati rya Copa América.
Usibye abakinnyi barimo Nicolas Otamendi na Geronimo Rulli, rutahizamu wa Manchester City, Julian Alvarez, ni undi watoranyijwe n’iyi kipe mu barengeje imyaka ariko akaba yitezweho gukora itandukaniro.
Mu mikino 36 yakiniye Man City mu mwaka ushize w’imikino yabashije gutsinda ibitego 11 ndetse begukana Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Alexandre Lacazette (u Bufaransa)
Alexandre Lacazette ni umwe mu bakinnyi Umutoza w’u Bufaransa, Thierry Henry yatoranyije, ndetse akazaba ari na we kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu mikino izabera iwabo.
Mbere yo gukina iyi mikino Lacazette yavuze ko hari amahirwe menshi yo kwitwara neza, ati "Twese dufite intego zimwe zo kwegukana umudali. Kandi birakwiye kuko gukinira iwacu hari imbaraga bitwongerera."
Uyu rutahizamu wa Lyon yaherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu 2017 ariko ubwo ayiherukamo akaba yarayitsindiye ibitego 22 mu mikino 35.
Iyi kipe kandi ifite abandi bakinnyi batarenzwa ingohe barimo Loic Bade wa Sevilla na Jean-Philippe Mateta wa Crystal Palace ari na we mukinnyi rukumbi wo muri Premier League ifite.

Achraf Hakimi (Maroc)
Achraf Hakimi ni irindi zina rinini kandi rikomeye mu bakinnyi bazagaragara mu mikino Olempike kuko ari umwe mu bazagenderwaho na Maroc ishaka umudali muri iyo mikino.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ntabwo azajyana n’ikipe ye ya Paris Saint-Germain, mu mikino yo gutegura umwaka w’imikino kuko agiye kujya mu mikino ya Olempike igihugu cye kigiye gukina ku nshuro ya munani.
Mu mikino yo kwitegura iyi mikino, Hakimi yakemanzwe na benshi ubwo bakinaga umukino wa gicuti n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuko yahushije penaliti ebyiri.
Ibi ntabwo bikuraho ko ari we mukinnyi mukuru igihugu cye kizaba gifite muri iyi mikino kandi anayoboye bagenzi be ku bunararibonye afite mu mikino mpuzamahanga.

Marta (Brésil)
Umunya-Brésil, Marta Vieira da Silva kugeza ubu ni we mukinnyi wa mbere umaze kwinjiriza Ikipe y’Abagore ibitego byinshi ndetse akaba ari guteganya guhagarika ruhago nyuma y’imikino izabera i Paris.
Si ubwa mbere yaba afashije ikipe ye kuko ari mu bakinnyi begukanye umudali wa Feza (Silver) mu mikino yabereye Athens mu 2004 ndetse na Beijing 2008.
Arifuza kwikuza uwa Zahabu nyuma yo kwandika amateka yo kuba umukinnyi rukumbi winjije igitego mu mikino Olempike igera kuri itanu kuko aheruka no kubikora mu yabereye i Tokyo.

Aitana Bonmati (Espagne)
Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Espagne ntabwo yigeze ikina Imikino Olempike ariko aho igiriyemo ikaba yaritwaje abakinnyi bakomeye barimo Aitana Bonmati.
Uyu ni umukinnyi wagize uruhare runini mu Gikombe cy’Isi iyi kipe iheruka kwegukana ndetse akaba ari umwe mu nkingi za mwamba muri FC Barcelone kuva mu 2016.
Bonmati w’imyaka 26 ni umukinnyi uba uhanzwe amaso mu mikino ikomeye akaba ari yo mpamvu umutoza Montse Tome yizeye neza ko azabafasha kubona umudali i Paris.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!