U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Libya tariki ya 4 Nzeri mbere yo kwakira Nigeria kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Nzeri 2024.
Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero ku wa Mbere, yiganjemo abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda ariko mu minsi ibiri ishize hari abakinnyi bakina hanze bamaze kwiyongeramo.
Abahageze ni Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisie, Gitego Arthur wa AFC Leopards muri Kenya, Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli muri Libya, Nshuti Innocent wa One Knoxville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Rubanguka Steve wa Al Nonjoom muri Arabie Saoudite.
Ni mu gihe umunyezamu Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane.
Aba bakinnyi bose uko ari batandatu, bari mu 10 bakina hanze bari bitabajwe. Bane basigaye ari bo Bizimana Djihad ukina muri Ukraine, Imanishimwe Emmanuel ukina muri Chypre, Mutsinzi Ange ukina muri Azerbaijan na Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bose bazahurira na bagenzi babo muri Libya.
Biteganyijwe ko Ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama, saa Cyenda n’Igice.
Muri iyi mikino yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, kizabera muri Maroc, u Rwanda ruri mu itsinda D hamwe na Nigeria, Libya ndetse na Bénin.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!