00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi bashya ba Rwamagana City bayifashije gutsinda AS Kigali

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 09:02
Yasuwe :

Ikipe ya Rwamagana City yatsinze AS Kigali igitego 1-0 iba intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu mikino yo kwishyura ndetse inatesha iyi kipe umwanya wa mbere yari imazeho iminsi.

Ni intsinzi yaboneye kuri Stade ya Ngoma ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Mutarama 2023, mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona.

Umukino wa Rwamagana City na AS Kigali watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga gusa Ikipe y’Abanyamujyi igacishamo ikanasatira izamu ariko ntibigire icyo bitanga. Abakinnyi nka Djibrine Akuki na Shaban Hussein muri uyu mukino bagiye bagerageza kugora abakinnyi b’inyuma ba Rwamagana City ariko bakayibera ibamba.

Ku munota wa 43 ni bwo umwe mu bakinnyi Rwamagana City iheruka kongeramo bayobowe na Nduwimana Romeo yazamukanye umupira awuhindurira Cedric Lisombo na we mushya ahita aroba Ntwari Fiacre wari uri mu izamu rya AS Kigali, igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Igice cya kabiri kigitangira Man Ykre yasimbuwe na Tuyisenge Jacques mu gihe Nyarugabo Moïse yasimbuye Koné Félix Lottin. Amakipe yombi yakomeje gusatirana maze abakinnyi nka Tuyisenge Jacques na Shaban Hussein bakomeza kubura ibitego mu mahirwe make babonaga.

Amakipe yombi yakomeje gukina asa n’ashakisha igitego ku mpande zombi ari na ko bakomeza gukuramo abakinnyi bashyiramo abandi umukino uza kurangira bikiri igitego kimwe ku busa.

Umutoza wa Rwamagana City, Ruremesha Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko bimwe mu byafashije ikipe ye kwitwara neza harimo kubaganiriza no kubereka inyungu zo kuba ikipe yabo yakwitwara neza.

Yagize ati “Twagerageje guhindura imyumvire ndetse tunafashwa n’abakinnyi bashya duheruka kongeramo kuko umwe yatanze umupira undi atsinda igitego urabona ko hari icyo baje kudufasha. Ikindi navuga cyadufashije ni ubuyobozi bwatubaye hafi, nanjye naganiriye n’abakinnyi mbereka ko babishatse umwanya turiho twawuvaho kandi twese byadufasha.”

Ruremesha yasabye ab’i Rwamagana kuba hafi y’ikipe yaba mu buryo bw’amafaranga no kubaherekeza aho bajya hose abizeza ko bafite ikipe nziza ifite ubushobozi bwo gutsindira hanze ndetse ikanatsindira ku kibuga cyayo.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Mbungo Casa André utoza iyi kipe ntiyifuje kuvugana n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa, akaba yahise akorana inama y’igitaraganya n’abakinnyi be.

Rwamagana City yahise igira amanota 16, iritegura gusura Marines FC mu mukino uzabera i Rubavu. Mu yindi mikino yabaye, Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 1-1, APR FC itsinda Kiyovu Sports 3-2, Sunrise FC yatsinzwe na Gasogi United 3-0 naho Musanze FC itsindwa na Rutsiro FC 1-0.

Kalisa Rachid wa AS Kigali ahanganiye umupira n'abakinnyi ba Rwamagana City
Djibrine Akuki agerageza gucenga umukinnyi wa Rwamagana City

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .