Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo urugendo rw’Amavubi mu gikombe cya Afurika rwashyirwagaho akadomo muri Nigeria, bamwe mu bakinnyi begereye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade bamushimira ku buryo yabafashije muri uru rugendo rwo kujya muri Maroc.
Amavubi yabonye amanota umunani mu itsinda D yari aherereyemo, aho ari inshuro ya mbere ikipe y’igihugu ibona amanota nk’aya, mu gihe yanageze ku munsi wa nyuma akizeye ko ashobora kujya mu gikombe cya Afurika, ikintu cyaherukaga kuba mu 2009.
Kalisa Adolphe Camarade ashimirwa ko nyuma yo kugera muri FERWAFA yahinduye aho abakinnyi bacumbika mu mikino yo hanze, aho ngo ha mbere wasangaga ikipe y’igihugu idategurirwa ahantu hakwiye nk’uko umwe mu bakinnyi yabitangarije IGIHE.
Ati “Ntabwo ari ugukabya cyangwa kumuvuga kuko ari SG (Umunyamabanga wa FERWAFA), gusa Camarade yaradusirimuye. Maze igihe mu ikipe y’igihugu ariko hoteli dusigaye ducumbikamo ziri ku rwego rwo hejuru. Abantu bose baba mu Amavubi barabizi kandi ni kimwe mu bintu bituma twitanga kurushaho.”
Uretse gutegurirwa ahantu heza, abakinnyi b’Amavubi banyuzwe n’uburyo amafaranga y’uduhimbazamusyi basigaye bayabona mu gihe gito, nyamara mbere hari ubwo hashiraga amezi atandatu batarayahabwa.
Uduhimbazamusyi tw’abakinnyi ku mukino batsinze cyangwa se banganyije dusigaye dutangwa bitarenze icyumweru nyuma y’umukino, ndetse IGIHE ifite amakuru ko amafaranga yo kuri Nigeria abakinnyi bashobora kuyahabwa muri iki cyumweru turimo.
Muri Kanama 2023, ni bwo Kalisa Adolphe ’Camarade’ yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, asimbuye Karangwa Jules wari umaze igihe kuri uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo.
Uyu wahoze ari Umunyamabanga wa APR FC, yakoze impinduka zitandukanye mu mupira w’amaguru, aho yatangije amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 17 na 20 kandi byari byaragoranye muri ruhago y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru giheruka, Camarade ari kumwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA batangaje ko mu mwaka wa Shampiyona utaha ibibuga bya Rutsiro, Gicumbi, Rusizi na FERWAFA bizaba byamaze kuzura ndetse ko hari n’ibindi bibuga bito 10 FIFA igiye kubakira u Rwanda mu gihe gito.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!