Ni imikino iteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, aho hateganyijwe itandatu igomba kubimburira indi kandi ikaba mu buryo bushya bwashyizweho iri rushanwa rizajya rikinwamo bwa ‘League’.
Mbere y’uko imikino iba bamwe mu bakinnyi bagaragaje ko umushinga watekerejwe wo guhindura uburyo bwari busanzwe hatitawe ku burenganzira bw’abakinnyi.
Mu kiganiro umunyezamu wa Liverpool, Alisson Becker, yatanze mbere y’umukino ikipe ye ifitanye na AC Milan, yagaragaje ko abafana bazishima ariko abakinnyi nta nyungu na nke babifitemo.
Ati “Ku bafana bazaryoherwa cyane, ni byiza kuko imikino ari myinshi kandi ikomeye. Twe nk’abakinnyi biba ari byiza kuko uba ugiye guhura n’amakipe meza, ariko mbabazwa n’uko nta n’umwe usaba igitekerezo abakinnyi mbere yo gukora impinduka.”
“Nubwo bitahabwa agaciro buri wese azi icyo tuba dutekereza. Buri mukinnyi arananiwe. Birasaba ko impande zose zicara zikumva intekerezo za buri wese, hari amateleviziyo yerekana imikino, UEFA, FIFA, Premier League ndetse n’abahagarariye andi marushanwa mu bihugu imbere.”
Alisson Becker yakomeje ashimangira ko abakinnyi bazi neza icyo abakunzi ba ruhago bifuza ariko na bo bakwiriye kubumva kuko amarushanwa abategurirwa buri munsi nta ruhare babigizemo.
Ati “Nta musaruro twatanga tunaniwe, bakwiriye kumva ijwi ryacu kuko abakinnyi benshi twarabisabye. Dukunda umupira w’amaguru ariko si uwo gushyiramo ibintu byose ubonye.”
Umunya-Espagne Rodri ukinira Manchester City, yavuze abakinnyi batitaweho kandi bigoye ko bakwitwara neza mu mukino y’Igikombe cy’Isi cy’amakipe asanzwe kizaba mu 2025 kuko mu gihe kizaba bazaba bafitemo indi mikino ikomeye kandi yegeranye.
“Mugomba gutuma ubuzima bwacu bumera neza kuko no mu mutwe hatameze neza ntacyo twakora. Abantu bareba mu kibuga gusa, ntabwo bita ku gutegura umukino, ingendo, umwanya tuba muri za hoteli n’ibindi. Hari ikigomba gukorwa.”
Imikino ya UEFA Champions League iteganyijwe
Juventus na PSV
Young Boys na Aston Villa
AC Milan na Liverpool
Bayern Munich na Dinamo Zagreb
Real Madrid na Stuttgart
Sporting na Lille
Indi nkuru wasoma: Sobanukirwa impinduka zakozwe muri tombola ya UEFA Champions League n’uburyo izajya ikorwamo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!