Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imaze iminsi itatu yitegura imikino ibiri iteganyijwe hagati ya tariki 4 na 10 Nzeri 2024, aho iri kubera ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.
Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero ikoresha abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu, mu gihe abakina hanze bazakomeza kwiyongeramo kugeza igihe bazavira mu Rwanda.
Amakuru ava mu Amavubi avuga ko Iradukunda Simeon na Kwitonda Ally bakinira Police FC, Nkundimana Fabio wa Marine FC ndetse na Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC batasezerewe kubera umusaruro uri hasi cyangwa imvune nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ari uko umwiherero ugomba kubamo abakinnyi bake.
Kugeza ubu umwiherero ugomba gukorwa n’abakinnyi 32 bagomba gutoranywamo abandi bazasigara, bagenzi babo bagahita bahaguruka mu Rwanda tariki ya 31 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!